Umusirikare wok u rwego rwa ofisiye mu gisirikare cy’u Burundi kuri uyu wa gatatu ushize yashimutiwe mu ishyamba rya Rukoko, aho bivugwa ko kuri ubu uyu musirikare ufite ipeti rya Lieutenant witwa Irambona Alexis ari mu maboko y’abarwanyi b’umutwe wa FNL wa Aloys Nzabampema, bikaba byanemejwe n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Gaspard Baratuza.
Kuwa Gatatu mu gitondo ngo nibwo uyu musirikare wayoboraga kompanyi ya 2 mu ishyamba rya Rukoko yafashwe n’agatsiko k’abantu bitwaje ibirwanisho ndetse kuri youtube kuri uyu wa Kane hakaba hagaragayeho video igaragaza uyu musirikare ari mu maboko ya FNL.

Lt. Irambona Alexis ufite numero imuranga mu gisirikare SS 1889, ngo yafashwe ubwo yari avuye aho izindi ngabo zari ziri agana hagati mu ishyamba rya Rukoko ari wenyine nk’uko byemezwa na Col Baratuza uvuga ko yahise agwa mu mutego w’umwanzi agashimutwa.

Mu gihe hari amakuru yavugaga abandi basirikare babiri ngo baguye mu mirwano muri ako gace hagati y’ingabo za leta n’abitwaje ibirwanisho, Col Gaspard Baratuza, uvugira FDN yahakanye aya makuru avuga ko nta wundi musirikare wagize ikibazo, kandi ko nta mirwano yigeze ibera muri ako gace kuwa Gatatu usibye uwo musirikare washimuswe.
Reba video hano
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=NnOXR6UIn-Q]
Kugeza ubu iyi nkuru dukesha itangazamakuru ryo mu Burundi iravuga ko hatazwi aho Lt Irambona yajyanywe gusa ikizwi n’uko afitwe n’abarwanyi ba FNL, amakuru yanemejwe n’umuvugizi w’uyu mutwe, Jean Felix Ntahonkuriye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


