Gen. Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yafunguwe nyuma y’imyaka itatu yari amaze afunzwe.
Amakuru y’ifungurwa rye yemejwe n’umwe mu bantu ba hafi ye.
Umwe mu bayobozi bakuru b’ishami ry’iperereza mu Burundi na we yemereye BBC ko uriya mugabo yafunguranwe n’abandi bantu babarirwa mu 10 kubera impamvu z’uburwayi.
Icyakora andi makuru avuga ko Bunyoni yaba yarekuwe ku busabe bwa Leta ya Tanzania, by’umwihariko ishyaka Chama Cha Mapinduzi riyoboye igihugu.
Bunyoni yari yaratawe muri yombi mu myaka itatu ishize, mbere yo gukatirwa igifungo cya burundu.
Byari nyuma yo guhamywa ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu; guhungabanya ubutunzi bw’igihugu; kuronka inyungu z’akazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gushaka gukoresha amayeri cyangwa imigambi yo kwica Perezida w’igihugu.
Icyakora, Bunyoni yakomeje guhakana ibyo byaha byose kuva yatabwa muri yombi.
Usibye gufungwa burundu, urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwanafatiriye imitungo yose yari afite.


