Nyuma y’uko yari yashyize amananiza ku muryango wa nyakwigendera Jacques Bihozagara wifuzaga umurambo we ngo uwuzane mu Rwanda abe ariho azashyingurwa, guverinoma y’u Burundi imaze kwemera ko umurambo ucyurwa.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rwa ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Rugira Amandin, ngo guverinoma y’u Burundi yemeye ibinyujije mu nyandiko ko umurambo wa Jacques Bihozagara ucyurwa mu Rwanda.

Tubibutse ko nyakwigendera ambasaderi Yakobo Bihozagara yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, amakuru agatangira gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yapfuye ndetse bamwe bakavuga ko yishwe n’uburozi yahawe.
@ClaverIrakoze the Government of Burundi just authorized in writing the repatriation of Bihozagara’s body to Rwanda.
– Amb. Amandin RUGIRA (@R_Amandin) April 4, 2016
Aya makuru nyuma yaje kwemezwa na ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, ariko yongeraho ko icyamwishe kitaramenyekana kandi na n’ubu ntabwo haratangazwa icyahitanye nyakwigendera nubwo ubuyobozi bwa gereza ya Mpimba yari afungiyemo bwatangaje ko yazize urupfu rusanzwe.
Nyuma yo kumva amakuru y’urupfu rwa Bihozagara, guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga yasabye abategetsi b’u Burundi ibisobanuro birambuye ku rupfu rwa nyakwigendera ariko nabwo usibye ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa gereza yari afungiyemo nta kindi gisubizo kiratangazwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


