Burundi: Guverinoma yikomye Kiliziya Gaturika n’amadini amwe n'amwe

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Burundi kuri uyu wa Kane yihangirije abayobozi b’amwe mu madini bateza ubwumvikane bucye n’agahinda mu baturage batiza umurindi abagizi ba nabi n’abatera ubwoba.

Ibi byatangarijwe nyuma y’inama ya ba musenyeri b’Abagaturika bo mu Burundi yasabiwemo abarebwa n’ibibazo biri mu Burundi kwicara ku meza amwe bakagirana ibiganiro.

Minisitiri w’umutekano, Pascal Barandagiye mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko bahamagariye abakuru b’amatorero amwe guhagarika imyitwarire mibi ngo yabaranze muri iyi minsi.

169-pasca-barandagiye
Pascal Barandagiye

Yavuze ko bamwe muri aba bayobozi bateshutse ku nshingano zabo zo kwigisha abayoboke babo iby’umwuka babinyujije mu ijambo ry’Imana ahubwo bagasohora amatangazo ateye ubwoba ateze ubwumvikane bucye n’agahinda mu baturage bakanatiza umurindi abagizi ba nabi . Yongeyeho ko ibi abturage ngo babirambiwe.

Kiliziya Gaturika mu Burundi nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ikomeza ivuga, niyo ifite abayoboke benshi ku rugero rwa 60%, ntiyigeze ishyigikira manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza kuko yari ku ruhande rwa sosiyete sivile n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ivuga ko iyi manda inyuranyije n’itegeko nshinga n’amasezerano ya Arusha.

Minisitiri w’umutekano w’u Burundi yanasabye abayobozi b’andi matorero ngo bakwirakwije ubuhanuzi bw’ibinyoma bigatuma abaturage bamwe bahunga, kurekeraho byihuse.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *