Gusubiramo itegeko nshinga n’andi mategeko, kurushaho gukunda igihugu, ubutabera bukora neza,gushinja u Bubiligi kwica Louis Rwagasore, n’ibindi ni bimwe mu byagarutsweho n’abitabiriye inama y’umushyikirano mu Burundi yateraniye mu Gatumba kuwa 29 Mutarama 2016.
“Mutange imyanzuro yatuma habaho ubutegetsi bwemewe kandi bwubashywe na buri wese. Ni ukuvuga demokarasi irambye”. Ibyo nibyo komisiyo y’igihugu ishinzwe gutegura ibi biganiro yitwa CNDI mu magambo ahinnye y’Igifaransa yasabye abari bitabiriye uyu mushyikirano bari baturutse mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi nk’abadepite, abayobozi ku rwego rw’intara, abaturage, abanyamadini, n’abo mu nzego z’umutekano.
Mu bisubizo batanze ku mpapuro, abitabiriye iyi nama bashimangiye kuvugurura amategeko amwe, ndetse bamwe banatanga igitekerezo cyo gukura mu Itegeko nshinga ikijyanye n’umubare wa manda umukuru w’igihugu akwiriye kuyobora kugirango perezida Nkurunziza azakomeze kuyobora ubuzima bwe bwose. Ku gihe manda izajya imara, hari abifuje ko yazajya imara imyaka 7.
Umwe mu bitabiriye uyu mushyikirano yatanze igitekerezo cy’uko ikijyanye na manda cyose cyakwandikwa mu buryo busobanutse mu itegeko nshinga mu rwego rwo kwirinda ko habaho gusobanura nabi. Ikindi ngo ingingo ijyanye n’Amasezerano ya Arusha igomba gukurwa mu itegeko nshinga kubera ko ngo Arusha yagiye yitwazwa muri ibi bibazo u Burundi burimo muri iki gihe.

Ngo itegeko nshinga rigomba no kuvugururwa mu ngingo yaryo y’129 kugirango abantu babashije kwiyamamaza nabo bajye bagira icyo bagenerwa. Iyi ngingo ikaba ivuga ko uyu yajya mu nzego z’ubuyobozi igihe yabashije kugira amajwi 5% mu matora atandukanye.
Undi muntu witabiriye we yatanze igitekerezo cy’uko ubwoko bwajya busimburana ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Umwe ukomoka mu bwoko bw’Abatwa we yasabye ko hajya habaho gusimburana ku butegetsi hagendewe ku bwoko ariko atari ku mwanya w’umukuru w’igihugu gusa, ahubwo ngo ku myanya yose. Umwe mu badepite yahise avuga ko iki cyo gusimburana ku butegetsi hakurikijwe ubwoko cyazanyuzwa muri referandumu nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa Africatime ikomeza ivuga.
Abitabiriye iyi nama kandi banasabye ko hakurwaho ko abahoze ari ba perezida bakomeza kuzajya baba ba senateri ubuzima bwabo bwose, maze umwe muri ba guverineri b’intara we asaba ko abaperezida bafashe ubutegetsi bahiritse ubutegetsi bo batazajya banemererwa kuba ba senateri.
Iyi nama yaganiriwemo ibintu byinshi tutabasha kubasubiriramo byose, gusa hageze naho abayitabiriye batunga urutoki igihugu cy’u Bubiligi bagishinja kuba ari cyo cyategetse iyicwa ry’Igikomangoma Louis Rwagasore, ufatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge bw’u Burundi, ndetse n’iyicwa ry’Igikomangoma Kamatari. U Bubiligi bwanashinjijwe kugira uruhare mu iyicwa rya 2/3 by’abari bagize inteko ishinga amategeko batowe mu 1965.
Ikindi gitekerezo cyatangiwe muri iyi nama y’umushyikirano kugirango ngo mu Burundi habeho demokarasi irambye, ngo nuko u Burundi bwasubika ubufatanye mu bya gisirikare bwari bufitanye n’u Bubiligi. Ikindi, ngo kugirango u Burundi bwirinde ko abanyaburayi bivanga mu bibazo byabwo, u Burundi ngo bugomba gusubika umubano mu bijyanye n’ubukungu n’imari bufitanye n’ibihugu byo kuyindi migabane. Ese ibi birashoboka?
Ikindi gitekerezo cyatanzwe dusoza iyi nkuru ndende nuko hashyirwaho uburyo butuma abahunze igihugu bataha bakitabira ibiganiro hagati y’abanyagihugu, ariko atari Arusha cyangwa Entebbe, ahubwo mu Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


