Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yategetse ko intero (slogan) igira iti ” Imana, Umwami n’u Burundi ” yakongera kugaragara ku birango by’igihugu, ikintu cyateye bamwe kwibaza niba Perezida Nkurunziza ataba ateganya kwiyimika akagarura ingoma ya cyami.
Ni intero bivugwa ko yahoze ku butegetsi bwa cyami yongeye guhabwa icyubahiro. Kuri ubu ngo ibirango biri hirya no hino mu gihugu birimo gusubirwamo byongerwaho iyo ntero igira iti: “ Imana, Umwami, u Burundi ” aho iri kubangikanywa n’intero isanzweho y’u Burundi igira iti: “ Ubumwe, Umurimo n’Iterambere .”
Ni intero kandi bivugwa ko ari iyo kubw’Umwami Ntare Rushatsi, washinze Ubwami bw’u Burundi nk’uko byashimangiwe na Perezidansi y’u Burundi. Iki cyemezo cya Perezida wa repubulika nk’uko byemejwe n’umuvugizi we, ngo kigamije gutuma u Burundi busubira ku ndangagaciro zo mu gihe cy’ubwami mbere yo guhanagurwa n’ubukoloni n’umuperezida wahiritse ubutegetsi.
“Imana” ngo yari ifite umwanya wa mbere mu buzima bw’Abarundi, ari nayo mpamvu ngo interuro ya mbere y’itegeko nshinga ihita igaruka ku Mana. Iyo nteruro igira iti: “ Twebwe abaturage b’Abarundi: tuzi inshingano zacu imbere y’Imana .”
Kuri Jean Claude karerwa Ndenzako, umuvugizi wa Perezidansi y’u Burundi, ngo Michel Miciombero niwe wahinduye intero ya kera ayisimbuza igira iti: “ Amahoro, Ubutabera n’Umurimo ,” bivugwa ko yari iy’ishyaka UPRONA.
Ese u Burundi bwaba bugana ku ngoma ya Nkurunziza wa I ?
Umuvugizi wa perezidansi yahakanye ibi yibutsa ubutumwa bwa perezida Nkurunziza ko atazongera kwiyamamariza indi manda mu matora y’umukuru w’igihugu ataha. Ati: “ Yavuze ko manda ye izarangira muri 2020 kandi ko atazongera kuvugurura kandidatire ye ”.
Ibi biravugwa mu gihe mu Burundi ubwami busa nk’ubugihawe ikaze nk’aho itegeko nshinga ryo mu 2018 ryemera kugarura ubwami, mu gihe iryo mu 2005 ryo ryasobanuraga neza mu ngingo ya 4 ko ubwami bushobora kugarurwa ariko bikabanza kunyura muri kamarampaka.
Bwana Karerwa akomeza avuga ko abaturage b’u Burundi bafite ubusugire ku buryo nibahitamo kugarura ubwami bagahamagaza kamarampaka binyuze muri komisiyo y’igihugu y’ibiganiro hagati y’Abarundi (CNDI), nta yandi mahitamo bazaba bafite usibye kujyana nabo.


