Mu rukerera rw’uyu wa 22 Ukwakira 2019, abitwaje intwaro ziremereye binjiye mu Burundi baturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bica umu-ofisiye wa polisi ndetse bashimuta n’abaturage 20.
Aya makuru yemejwe n’ubuyobozi bw’intara ya Bubanza ndetse n’inzego z’umutekano (SOS Media), avuga ko mu makuru bakuye mu baturage bavuze ko aba bitwaje itwaro baje mu dutsiko dutandukanye bagaragaye muri Komine ya Gihanga mu ntara ya Bubanza iri mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Burundi.
Abaturage bavuze ko aba bitwaje intwaro berekeje muri Pariki ya Kibira, mu gace kegereye Komine ya Musigati. Bavuga ko hashobora kurota intambara, bityo ngo bamwe batangiye kuva muri izi komine cyane nka Musigati, abandi bakavuga ko bataharara bitewe n’umutekano utizewe.
Utu dutsiko kandi ngo twageze no muri Komine ya Mpanda ari na ho twashimutiye aba 20 barimo n’umuyobozi w’agasozi ka Mitakataka ariko ngo barekuwe nyuma.
Aba bitwaje intwaro babwiye bamwe mu baturage ko bashaka kubohora igihugu gusa na none ubuyobozi bwavuze ko nta mutwe wigambye iki gikorwa.
Inzego z’umutekano zageze muri izi Komine zagaragayemo aba bitwaje intwaro kugira ngo bashakishwe, abaturage na bo basabwe kumenyesha ubuyobozi umuntu wese bagiraho amakenga.


