Mu gihe Ishyirahamwe mpuzamahanga riharanira uburenganizra bwa muntu Amnesty International rishinja Leta y’u Burundi mu bwicanyi bumaze iminsi buba kuva muri Mata umwaka ushize, kuri ubu hatahuwe icyobo cyahambwemo abantu basaga 30.
Icyo cyobo cyabonetse ahazwi nko ku ibarabara rya 9 muri Mutakura zone ya Cibitoke iherereye mu mujyi wa Bujumbura.

Fred Mbonimpa umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura, yatangaje ko amakuru bahawe n’umwe mu bahoze bahungabanya umutekano nyuma akishyikirisha inzego z’umutekano, ni uko iki cyobo cyatahuwe aricyo gihambwemo abantu benshi mu bikekwa ko byaba bihari.
Imibiri y’abantu 3 n’agahanga nibyo byahise biboneka muri icyo cyobo mu gihe bagikomeje gushakisha, gusa uyu muyobozi w’umujyi wa Bujumbura akaba avuga ko amakuru bafite ari ay’uko hahambyemo abantu basaga 30.

Fred Mbonimpa yakomeje avuga ko bahawe amakuru avuga ko aba bantu bishwe bagahambwa mu mifuka n’ibindi, ari bamwe mu birirwaga bigaragambya bamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza ubu uri ku buyobozi.
Iki cyobo kibonetse mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Werurwe 2016, aribwo intumwa za Loni zo mu kanama gashinze uburenganzira bwa muntu zigomba gushyika mu Burundi gukora iperereza ryimbitse ku bwicanyi bwahakozwe n’irindi hohotera ryakorewe ikiremwa mu muntu.
Inzego z’umutekano zikaba zahise zita muri yombi abantu 2 bakeka ko baba bazi iby’icyo cyobo, umwe muri bo akaba yatangaje ko kirimo abantu basaga 30 nk’uko ikinyamakuru Bishsha cy’i Burundi kibitangaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


