Guhera ku wa Kane, itariki 08 Gashyantare kugeza kuwa 17 Gashyantare, mu Burundi batangiye igikorwa cyo gukora amalisiti y’abazatora mu matora ya referandumu ateganyijwe muri Gicurasi 2018 nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Perezida wa Komisiyo y’amatora, Pierre-Claver Ndayicariye abinyujije kuri radio y’igihugu, yavuze ko kuri uyu wa kane hatangiye igikorwa cyo gushyira ku malisiti abaturage bazitabira amatora ya referandumu azemeza cyangwa agahakana ivugurura ry’itegeko nshinga. Yavuze ko abashinzwe kubarura bazajya baba bari ku biro bandikiraho guhera saa moya n’igice kugeza saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba ndetse no muri weekend bikazajya bikorwa.
Iryo barura ry’abazatora referandumu kandi ngo riranareba abazaba bujuje imyaka yo gutora mu 2020 mu matora rusange ateganyijwe muri uwo mwaka.
Mu mpera z’ukwezi kw’Ukwakira mu mwaka ushize nibwo Guverinoma y’u Burundi yatoye umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga uzemerezwa muri referandumu uzemerera perezida Nkurunziza, uri ku butegetsi kuva mu 2005, kuziyamamariza indi manda y’imyaka 7 mu 2020.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakaba badakozwa ibyo kuvugurura itegeko nshinga bavuga ko bizaba ari ugusinyira urupfu amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu 2000 I Arusha, ari nayo yafunguye inzira yo guhagarika intambara hagati y’abaturage yamaze imyaka isaga 10 igahitana abagera ku 300,000 .
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yanenze ubushake abayobozi b’u Burundi bakomeje gushyira mu kuvugurura itegeko nshinga hatitawe ku bitekerezo by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nk’uko yabigaragaje muri raporo yashyikirije Akanama k’Umutekano.
Ubwo perezida Nkurunziza yatangazaga kuziyamamariza manda ya gatatu muri Mata 2015, mu Burundi hahise havuka umwiryane muri politiki waje gutuma abantu babarirwa mu 1,200 bicwa abandi 400,000 bata ibyabo.

Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho


