Donatien-Mbonicura-soupconne-davoir-continue-a-percevoir-les-loyers-des-proprietes-de-lancien-Premier-ministre-burundais-Alain-Guillaume-Bunyoni-pourtant-saisies-par-la-justice-1900x1069_c

Burundi: Hatawe muri yombi uwacungaga imitungo ya General Bunyoni

Sangiza iyi nkuru

Uwitwa Donatien Mbonicura, ukomoka mu mudugudu wa Matyazo mu Karere ka Mwaro mu Ntara ya Gitega (hagati mu Burundi), yatawe muri yombi ku Cyumweru, ku itariki ya 24 Kanama 2025, afatiwe i Kinindo, mu majyepfo ya Bujumbura, umurwa mukuru w’ubukungu. Uyu ufatwa nk’incuti magara ya General Alain Guillaume Bunyoni, bivugwa ko yacungaga mu ibanga imitungo myinshi itimukanwa ya Bunyoni ubu ufunzwe. UbuMbonicura afungiwe ku cyicaro gikuru cy’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (SNR).

Donatien Mbonicura yari azwi mu bantu begereye Bunyoni nka “komisiyoneri” we: aho yamwerekaga amazu yo kugura, akayacunga, akayakodesha, kandi agakusanya n’amafaranga y’ubukode. Bivugwa ko yakomeje ibyo bikorwa na nyuma y’ifatwa ry’uwahoze ari umuyobozi we.

Amakuru aturuka mu begereye iyi dosiye avuga ko Mbonicura akekwaho kuba yarakomeje kwishyuza ubukode mu mitungo myinshi, ntiyishyure ayo mafaranga mu Rukiko rwihariye, nk’uko biteganywa mu ngamba zo gufatira imitungo zafashwe n’ubutabera.

Yatawe muri yombi Umunyekongo bari kumwe ararekurwa

Iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga ko yafashwe hagati ya saa tatu za mugitondo na saa yine afatiwe i Kinindo. Donatien Mbonicura yari aherekejwe icyo gihe na Mumbere Katsuva Papy, Umunyekongo wakodeshaga imwe mu nzu zafatiriwe. Amakuru avuga ko uyu Munyekongo yarekuwe abitegetswe n’umuyobozi mukuru muri leta, mu gihe Mbonicura yimuriwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (SNR).

Umuryango we wemeje ko yafashwe kandi wasabye ko yashyikirizwa ubutabera niba hari icyaha ashinjwa, kandi  agafungirwa ahantu hazwi n’amategeko.

guillaume 37ca4 900x570 2

General Bunyoni yakatiwe burundu

Ku itariki ya 27 Kamena 2024, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwemeje igihano cy’igifungo cya burundu cyahawe General Alain Guillaume Bunyoni. Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, ubu afungiwe muri Gereza Nkuru ya Gitega kuva muri Nyakanga 2023, kandi yaciwe amande ya 22.713.000.000 y’amafaranga y’u Burundi agomba kuva muri iyo mitungo ye itandukanye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *