deputies_bdi.jpg

Burundi: Hemejwe umushinga w’ivugurura muri FDN, urimo iremwa ry’umutwe w’ingabo zidasanzwe

Sangiza iyi nkuru

Inteko ishinga amategeko y’u Burundi, umutwe w’abadepite, yemeje umushinga w’ivugurura mu gisirikare cy’igihugu, FDNB, ririmo iremwa ry’umutwe w’ingabo zidasanzwe, UOS (Unité des Opérations Spéciales).

Ni nyuma yo gusesengura uyu mushinga w’ivugurura ry’itegeko N0 1/04 ryo ku wa 20/02/2017 rishinga igisirikare cy’u Burundi, uburyo cyubatse, abakigize, amahugurwa yacyo, ibisabwa kugira ngo umuntu akijyemo n’imikorere yacyo.

Aba badepite bakoze ubusesenguzi ku iremwa ry’umutwe w’Inkeragutabara, FRAD (Force de Réserve et d’Appui au Développement), uzaba ugizwe n’abakobwa n’abasore, ukazahabwa inshingano zirimo kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.

Ingingo ya 125 y’uyu mushinga w’itegeko, isobanura ko Inkeragutabara ari umuturage watojwe n’igisirikare cy’u Burundi, FDNB cyangwa uwahoze ari umusirikare umaze imyaka itarenga 2 avuye muri iki gisirikare bitewe n’imyaka y’izabukuru.

Naho umutwe wa UOS wo uzaba ushinzwe by’umwihariko kurwanya ibikorwa by’iterabwoba no koherezwa mu butumwa busaba ubutabazi bwihuse kandi aho rukomeye.

Inteko ishinga amategeko y’u Burundi, kuri uyu wa 11 Mata 2022, yatangaje ko nyuma y’impaka kuri uyu mushinga no gukoraho ubusesenguzi bwimbitse, yawemeje.

Yagize iti: “Nyuma y’ubusesenguzi bwimbitse n’impaka ndende, uyu mushinga w’itegeko wemejwe na bose.”

Itegeko risanzweho ryari ryarashyizweho umukono n’uwahoze ari Perezida wa Repubulika y’u Burundi akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa FDNB, Pierre Nkurunziza, na Aimée Laurentine Kanyana wari Minisitiri w’Ubutabera tariki ya 20 Gashyantare 2017.
deputies_bdi.jpg
perezi.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *