Mu Burundi cyane cyane muri Bujumbura, haravugwa ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli cyugarije iki gihugu aho amwe mu masitasiyo bifashe mapfubyi.
Nkuko BBC itangaza aya makuru, ngo usanga naho essansi ibonetse haba hari imirongo miremire ku buryo budasanzwe,ariko Leta ivuga ko nta mpamvu yatuma ibura kuko mu bubiko iruzuye.
Abakenera ibyo bikomoka kuri Peteroli bavuga ko Leta nta makuru ifite kuko ngo biramutse bihari imodoka n’amapikipiki ntibyagatonze umurongo nk’uko kuri Sitasiyo ya King star iherereye mu Bwiza bimeze.
Mu gihe hari Sitasiyo za essansi muri Bujumbura ngo kuri uyu wa Kane izakoraga ntizirenze 2, kandi nabwo yabonaga umugabo igasiba undi.
Kandi BBC ikomeza ivuga ko ikinyabiziga ishiriyeho mu nzira wasangaga baza bitwaje ibijerekani batitaye ku ntera runaka bagisizeho kabone n’ubwo baba batizeye umutekano wacyo.
Ikimenyetso simusiga cyerekana ko essansi yabuze mu Burundi,n’uko ngo mu Buyenzi aho bikunze kuboneka,Litiro igeze ku bihumbi bitatu kandi ubusanzwi ikiguzi gisanzwe ari 1880 y’amarundi.
Bamwe muri barwiyemezamirimo bafite za Sitasiyo, bavuga ko aho basanzwe bayigurira, batakibaha ingana n’iyo babasabye kugirango habeho gusaranganya.
Minisitiri ingufu n’umutungokamere mu Burundi, Come Manirakiza, abinyujije kuri Radio y’igihugu, yavuze ko essansi yuzuye mu bubiko bw’igihugu ikaba yuzuye.
Ibyo yatangaje, bikaba bitandukanye cyane n’ibyatangajwe n’abahuye n’ibyo bibazo byo kubura ibyo bikomoka kuri Peteroli, bikaba bivugwa ko uku kubura kwaba gufitanye isano n’umutekano muke urangwa mu Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


