Burundi: Igipolisi kiremera ko abapolisi bacyo bashimuta abantu mu nyungu zabo

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Nkurikiye Pierre yatangaje ko ikibazo cy’abantu bashimutwa hirya no hino mu gihugu gikomeje gufata indi ntera guhera mu mwaka wa 2015, ibi ngo bikaba bigaragara umunsi ku wundi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro uyu muvugizi wa Polisi aherutse kugirana n’itangazamakuru I Bujumbura, yavuze ko iki kibazo cyo gushimuta kiri kugaragara cyane mu bice bitandukanye by’igihugu, bikaba bikorwa mu buryo butandukanye harimo ubw’ako kanya n’ubundi buciye icyuho ku buryo umuntu abura amaze igihe n’ubundi ahubwo byaratinze kumenyekana.
Ikinyamakuru IWACU cyo mu Burundi dukesha iyi nkuru, kivuga ko uyu muvugizi yakomeje avuga ko hari bamwe mu bashinzwe inzego z’umutekano mu gihugu ndetse n’abo mu rwego rw’ubutasi bagira uruhare muri iryo shimutwa ry’abantu batandukanye, kugeza ubu hakaba hamaze gutabwa muri yombi abapolisi 2 bihishe inyuma y’ibyo bikorwa.
Nkurikiye avuga ko zimwe mu mpamvu nyamukuru zitura habaho gushimuta abantu batandukanye, harimo no kuba abashimuta baba bashaka amaronko yo mu miryango bashimusemo abantu kuko babaca amafaranga ngo babasubize abantu babo, abandi bakabikora mu buryo bwo gushaka amafaranga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri raporo iherutse gushyirwa ahagaragara n’umuryango w’Abibumbye, bavuga ko iki kibazo cyo gushimuta no kuburirwa irengero cyatangiye guhera mu 2015 ubwo muri iki gihugu hatangiraga ibibazo by’umutekano mucye byaje no gukura abatari bacye mu byabo ndetse abandi bakahasiga ubuzima.
Abashyirwa mu majwi bakaba barimo abapolisi n’abakora mu butasi, hakaba higanjemo abo mu batavuga rumwe na leta abayobora ibikorwa by’imyigaragambyo ndetse na bamwe mu basivile.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *