Abantu bane bo mu muryango umwe batuye mu Mudugudu na Zone ya Gatete, muri Komini n’Intara ya Rumonge, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Burundi bakomerekeye mu gitero cya grenade mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere ushize.
Bamwe mu bakomeretse bajyanywe kuvurirwa ku bitaro by’intara mu gihe abandi bajyanywe mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Bujumbura.
Uwitwa Suzanne Bapfumukeko uri mu myaka 60 na Ayisetu Nshimirimana w’imyaka 13 ni bo bakomeretse bikabije nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga. Aba nibo bajyanywe i Bujumbura.
Abandi babiri; uwitwa Emmanuel Ndayisenga w’imyaka 25 na Clairia Kezimana w’imyaka 9 nabo barakomeretse ariko bidakabije bavurirwa ku Bitaro bya Rumonge.
Uko ari bane bakomerekeye mu gitero cya grenade kibasiye urugo rwabo. Abagabye iki gitero n’icyo bari bagambiriye ntabwo biramenyekana.
Hagati aho, abantu 11 batawe muri yombi na polisi mu gitondo cyo kuwa Mbere nyuma yo gusaka mu ngo zo muri ako gace. Abafashwe ngo akaba ari abantu badafite ibyangombwa byuzuye nk’uko polisi yabitangaje.


