Burundi: Ihuriro CNARED rirwanya ubutegetsi ryatoye umuyobozi mushya

Sangiza iyi nkuru

Guhera kuri uyu wa 28 gashyantare 2017 ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, CNARED, ryabonye umuyobozi mushya ari we Charles Nditije uyobora igice cya UPRONA kitemewe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Iyi nkuru dukesha urubuga Ubmnews rwo mu Burundi iravuga ko amatora yabaye kuwa kabiri, itariki 28 Gashyantare 2017 akabera mu gihugu cy’u Bubiligi. Charles Nditije watsinze amatora akaba yatsinze uwari usanzwe ayoboye iri huriro, Jean Minani ku majwi 14 kuri 13.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abandi batorewe imyanya muri iri huriro ni onesme nduwimana watorewe kuba umuyobozi wungirije na Anicet Niyonkuru watorewe kuba Umunyamabanga mukuru wa CNARED.

Amakuru avuga ko Charles Nditije yatowe nyuma y’uko hari hashize iminsi havugwa ubwumvikane bucye muri CNARED bitewe no kutabona kimwe ibiganiro bihuza Abarundi biyobowe n’umufasha w’umuhuza Benjamin Mkapa mu biganiro.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *