Imbonerakure 3 zikekwaho kwica Serges Barutwanayo wahoze ari mu bayobozi bakuru mu Ntara ya Kirundo zamenyekanye.
Aba basore batatu bakekwaho kwica uyu Serge Barutwanayo basanzwe babarizwa mu Rugaga rw’ Urubyiruko rwa CNDD-FDD(Imbonerakure) zifatwa nk’ umutwe w’ abicanyi n’ imiryango mpuzamahanga ndetse na Loni.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku mugoroba wo kuwa 28 Ugushyingo 2017, Serges Barutwanayo yavuye ku iduka rye atashye mu rugo rwe hafi y’ ikibuga cy’ umupira w’ amaguru mu Kirundo mu gace ka Bushaza agiye kwinjira mu gipangu yikanga abantu batatu ariko atekereza ko ari abashyitsi bamusuye arabegera agiye kubashuza baramusatira batangira kumutera ibyuma nk’ uko tubikesha iperereza rya Burundidaily.
Iri perereza ryimbitse rikomeza kugaragaza ko mbere yo gushyiramo umwuka, Barutwanayo yashoboye kuvuga yamenye umwe mu bantu batatu bamuteye ibyuma ndetse anavuga ko yitwa Ezéchiel NIYONZIMA bakunze kwita Bitaruka.
Iyi mbonerakure bakunze kwita Bitaruka niyo ishinzwe ubukangurambaga muri CNDD-FDD iyo yateguye amanama mu Ntara ya Kirundo.
Nyuma yo kumara guteragura ibyuma uyu nyakwigendera, uyobora Imbonerakure i Kirundo, Abel AHISHAKIYE yaje byarangiye ntiyagira icyo atangaza.
Serges BARUTWANAYO wahise apfa nyuma y’ isaha imwe gusa agejejwe ku bitaro bikuru bya Ngozi yabarizwaga mu ishyaka UPRONA yari asanzwe ari mu bakozi bakuru ba Leta mu Ntara ya Leta ariko na mbere yaho yari Umuyobozi w’ Ishuli la Fontaine.
Nubwo Leta ikomeje kurumira ikarucira , umuryango wa Serges BARUTWANAYO urasaba ko hakorwa iperereza ku rupfu rwe ndetse n’ abagize uruhare mu kumwica bakurikiranywa n’ ubutabera.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Suleiman Hakiza/Bwiza.com
Â
Â


