Burundi: Imbonerakure ziri guhabwa imyitozo ya gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo muri Komini ya Kibago bahangayikishijwe n’imyitozo ya gisirikare imaze iminsi ihabwa Urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure bivugwa ko uru rubyiruko ruturuka mu ntara zitandukanye zigahurira kuri site iherereye mu mudugudu wa Rubimba muri Zone ya Kibago. Ikindi, imodoka z’urwego rushinzwe ubutasi zihora mu rujya n’uruza muri ako gace.

Izi Mbonerakure zihangayikishije bamwe mu baturage bo muri Komini Kibago, mu Ntara ya Makamba bivugwa ko zirimo guhabwa imyitozo ya gisirikare ibera mu duce dutandukanye kuva mu gihe kirenga ukwezi nk’uko abatangabuhamya bavuga.

Aba bagira bati “ Izo Mbonerakure zicumbitse kuri site iherereye mu mudugudu wa Rubimba zaturutse mu Ntara za Karuzi, Gitega na Muramvya. Bakora imyitozo ya gisirikare ibera muri uwo mudugudu n’ubundi. Banayikorera mu mudugudu wa Migongo, muri Zone ya Kiyange muri iyo Komini ya Kibago no mu mudugudu wa Gikurazo muri Komini ya Mabanda. Abantu bafite ubwoba kubera iyo myitozo iyobowe na Radjabu, Denis na Donatien.”

Nk’uko iyi nkuru dukesha RPA ikomeza ivuga, ngo abaturage bafite impungenge kuko batazi impamvu y’iyo myitozo irimo guhabwa izi Mbonerakure.

Ku rundi ruhande ariko hakekwa ko izi Mbonerakure zaba zitegura gukoma mu nkokora ibitero by’imitwe yitwaje intwaro igaba ibitero ku butaka bw’u Burundi.

Umwe mu bahaye amakuru uru rubuga rwo mu Burundi yagize ati “ Izo Mbonerakure zivuga ko zitegura kurwanya abanzi b’igihugu baba baramaze gucengera mu gihugu… turasaba umuyobozi wa Komini Kibago, Espérance Inarukundo, kwita kuri iki kibazo,”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Burundi: Imbonerakure ziri guhabwa imyitozo ya gisirikare
    Bamaze niba barikwitoza ibyose birakureba jyawandinka ibyiwanyu nubugome mukorera abaturarwanda ibyiburundise ubyivangamwo gute!!!

  2. Burundi: Imbonerakure ziri guhabwa imyitozo ya gisirikare
    Bamaze niba barikwitoza ibyose birakureba jyawandinka ibyiwanyu nubugome mukorera abaturarwanda ibyiburundise ubyivangamwo gute!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *