Guverinoma y’u Burundi kuri uyu wa 8 Mutarama 2021 yatangaje ko igiye gufunga imipaka yose yo ku butaka no mu mazi guhera tariki ya 11 uku kwezi, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19.
Bigaragara mu nyandiko y’ibyemezo byafashwe na komite ishinzwe kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo mu Burundi.
Gusa n’ubwo iyi mipaka izaba ifunze guhera icyo gihe, abakora ibikorwa by’ubucuruzi byambukiranya imipaka bo bazemererwa gukomeza kwambuka iyi mipaka.
Guhera tariki ya 11 kandi, abagenzi bazaba bagera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye, bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 7, abazagaragaraho iki cyorezo, bajyanwe aho abarwayi bacyo bavurirwa.
Abagenzi kandi bazajya bagera mu Burundi, bazajya bahita bapimwa, bongere bafatwe igipimo cya kabiri nyuma y’iminsi 6 bageze mu kato.
Abapolisi barahamagarirwa kuzafasha guverinoma y’u Burundi, kugira uruhare mu iyubahirizwa ry’izi ngamba n’amabwiriza byo kurwanya icyorezo cya Covid-19.


