Imirambo itatu yatoraguwe ku musozi wa Bihembe, Komini Bukinanyana, Intara ya Cibitoke, iherereye mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Burundi.
Amakuru ava mu nzego z’umutekano nk’uko bitangazwa na SOS Media/ Burundi, avuga ko iyi mirambo ari iy’abantu bakiri urubyiruko, ikaba yari iboheye inyuma, by’umwihariko ngo ikaba yari itangiye kwangirika.
Umwe mu basirikare utatangajwe amazina yagize ati “Yabonwe n’abaturage berekezaga mu isoko rya Ndora, nta muntu n’umwe wabashije kumenya imyirondoro yabo”.
Yakomeje avuga ko nk’abasirikare bari ku burinzi, bahise babimenyesha ubuyobozi bubakuriye n’ubw’inzego z’ibanze, ndetse n’abaturage batangira kubuzwa kuba bakomeje guca izo nzira, mu gihe yari itarahakurwa.
Avuga ko umuyobozi wa Zone ya Ndora, afatanyije n’urubyiruko rw’Imbonerakure, ngo bategetse abaturage guhita bashyingura iyo mirambo, kugira ngo idakomeza kuhangirikira.
Umuturage wo muri Bukinanyana, yagize ati “Twababajwe n’imirambo twabonye hano mu ishyamba kimeza rya Kibira, gusa ntabwo twabashije kumenya amakuru y’abakoze ubu bwicanyi”.
Abaturage bamenyeshejwe ko hari iperereza rigiye gukorwa kugira ngo hamenyekana ababa bihishe inyuma y’ubu bwicanyi bukomeje gukorerwa muri iri shyamba.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo byatangazwaga ko hari imirambo 14 yatoraguwe mu ishyamba rya Kibira mu gihe cy’icyumweru kimwe. Byatangazwaga ko abo bantu bicirwa hafi y’ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro arimo na zahabu. Ubu bwicanyi ngo bugashinjwa Imbonerakure, ziganjemo urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi (CNDD FDD), mu gihe ziba ziri mu irondo ry’ijoro muri iri shyamba rya Kibira, abo bahuriyemo zikabi


