Mu gihe hari hashize iminsi nta rusaku rw’amasasu rwumvikana cyane mu duce dutandukanye tw’u Burundi, kuri ubu Amasasu yumvikanye umwanya muto, nyuma ya gerenade yari imaze guterwa ku muhanda wa mbere (Musaga) mu gihe abapolisi birukaga ku muntu bashakaga gufata wari uteye gerenade.
Amakuru ava i Burundi avuga ko iyo gerenade yatewe n’umuntu utaramenyekana gusa ikaba ntawe yishe cyangwa ngo ikomeretse, gusa ikaba ariyo yakuruye imirwano kugeza n’ubu polisi itaratangaza abo yari ihanganye nabo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Mata, Muri zone ya Kinama naho hatowe umurambo w’umuntu wishwe anizwe mu mirima y’umuceri iri muri karitiye ya Bukirasazi.
Uwo muntu wishwe akaba azwi ku izina rya Minani Abdul Karim, abaturage bakaba baratangaje ko yaguye mu bagizi ba nabi mu ijoro ryo ku cyumweru bahita bamuta ku munigo.
Abaturage muri utwo duce twagaragayemo abantu benshi bagiye batabwa muri yombi rimwe na rimwe bakanicwa bakekwaho ukwigumura kuri Leta bamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza, baganira n’itangazamakuru bavuze ko na n’ubu ubwoba ari bwose ku bakihatuye batabashije guhunga.
Abatawe muri yombi na Polisi:


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


