Mu masaa mbiri y’ijoro ryo kuri uyu wa 26 Kamena 2021, imodoka umunani zari zitwaye abagenzi zaguye mu mutego w’abitwaje intwaro,ubwo zari zigeze muri Komine Rutegama iri mu Ntara ya Muramvya, bamwe bahasiga ubuzima, abandi barakomereka cyane.
Urubuga SOS ruvuga ko ubwo izi modoka zageraga aho abitwaje intwaro bari bazitegeye, bahise batwikamo ebyiri zirimo bisi ntoya (minibus) ya HIACE n’ivatiri ya Toyota Probox.
Muri ako kanya kandi ngo humvikanye amasasu menshi, bikavugwa ko aba bagizi ba nabi bishe benshi muri aba bagenzi.
Stany Niyimbona uyoboye Komini Rutegama yavuze ko yamenye ko abahise bapfira muri iki gitero ari babiri, mu gihe abandi batanu bahakomerekeye mu buryo bukomeye. Niyimbona yagize ati: “Tuzi ko hari abagenzi babiri bapfuye, abandi 5 barakomereka.”
Hari andi makuru avuga ko abagenzi baguye muri iki gitero baba barenze babiri bitewe n’ubukana cyari gifite.

2 Responses
Burundi: Imodoka 8 zaguye mu mutego w’abitwaje intwaro, zimwe ziratwikwa
Jyenda Burundi wakubitika ubu ntubuze abo ushaka kwisasira ko aribo bakora ibyo!!!mbese harya ngo murashaka kwigizayo bamwe mukiyoborana ko mwari mutangiye kugira amahoro mwaretse ibyamoko koko nyamara Nkurunziza yaragerageje ibya Neva muzqbifatisha abiri .ni gen.umugore ni lieutenant muri cndd FDD nzaba ndora