Byibuze abantu 10 bishwe n’Imvubu abandi 13 irabakomeretsa muri komini za Rumonge na Nyanza-Lac kuva uyu mwaka watangira, aho abakora mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurinda ibidukikije bavuga ko abaturage bateye aho izi nyamanswa zituye zikaba zibica zirwanaho.
Ibice byibasiwe cyane n’ibyo muri Komini Rumonge na Nyanza-Lac, mu Ntara za Rumonge na Makamba, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Burundi.
Kuri uyu wa Gatatu ushize nk’uko bitangazwa na SOS Medias Burundi, abarobyi babiri bariwe n’Imvubu yabanje gukubita ubwato bwabo, ahitwa Gifuruzi, muri Komini ya Nyanza-Lac.
Icyumweru kituzuye mbere yaho, undi musore yari yahitanywe n’ibikomere yatewe n’Imvubu ahitwa Busambi, muri Komini ya Rumonge. Icyo gihe Imvubu yarohamishije amato ane y’abarobyi ubwo uyu musore yamukomeretsaga.
Melchior Munama, wo mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurinda ibidukikije (OBPE), avuga ko izi Mvubu zigerageza kwikingira mu gihe zitewe n’abaturage. “Agace gateye ubwoba kamaze guterwa n’abantu mu gihe ari agace Imvubu zikoresha mu kubyara, zirushaho gukaza umurego iyo abantu begereye abana babo kuko babarengera nk’ababyeyi. ”
Amakuru aturuka muri Nyanza-Lac na Rumonge akaba yemeza ko abantu icumi bapfuye abandi barenga 13 bakomeretse kuva umwaka watangira.


