Burundi: Ingengo y’ imari igenewe iterambere ry’ iguhugu yagizwe ifunguro ry’ abayobozi

Sangiza iyi nkuru

Mu itangazo yageneye abanyamakuru, Perezida w’ Ishyirahamwe Olucome ribarizwa muri sosiyete sivile i Burundi, Gabriel Rufyiri yatangaje ko ubushakashatsi yakoze bwerekana ko ingengo y’ imari ya Leta ikoreshwa ku nyungu bwite z’ abayobozi mu gihe abaturage barushijeho gukena.
Rufyiri yikomye Leta ya Perezida Pierre Nkurunziza avuga ko iherutse gutora itegeko rigenzura uburyo amafaranga akoreshwa ariko bigaragara ko amafaranga akoreshwa (asohoka) aruta ayinjira.
Ibarurishamibare rigaragaza ko amafaranga agize ingengo y’ imari mu kigega cya Leta y’ u Burundi asohoka agenewe imishinga inyuranye angana na miliyari 860 mu gihe ayinjira angana miliyari 850 y’ amarundi nk’ uko bitangazwa na IWACU.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki gihombo ngo nicyo gituma Perezida wa Olucume, Gabriel Rufyiri yerura akavuga ko iyi ngengo y’ imari iba yagenewe iterambere ry’ igihugu ari ifunguro ry’ abategeka u Burundi aho kugirango ishorwe mu mishinga ifitiye igihugu inyungu.
Ibyavuye mu nyigo ya Olucume byerekanye kandi ko 6,7% gusa ku ngengo y’ imari ari byo bigenerwa ibikorwa bifitiye igihugu inyungu mu gihe ayandi mafaranga ajya mu mifuko y’ abasangiye ubutegetsi.
Si ibyo gusa , kuko iri shyirahamwe rikomeza kunenga imikoreshereze mibi no kunyereza amafaranga yinjira muri Leta avuye mu butumwa bw’ amahoro ndetse no kwikubira ayaturuka mu bucuruzi bw’ amabuye y’ agaciro.
Ni muri uru rwego, Rufyiri yongeye gusaba Leta y’ u Burundi kuvugurura imikoreshereze y’ ingengo y’ imari yubahiriza ibyifuzo by’ abaturage bityo ikarwanya ubushomeri iterengagije ukwiyongera kudasanzwe kw’ abaturage.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Assumpta Gema/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *