Burundi: Inkambi y’abavanwe mu byabo bivugwa ko ari ubwoko bumwe ishobora guhura n’akaga

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bwa Komini Ruhororo n’abayobozi b’ishyaka CNDD-FDD muri iyi komini batangiye gushyira mu majwi inkambi yagenewe kwakira abakuwe mu byabo n’umutekano mukeya bashinja kuba indiri y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abarwanyi babo, ndetse bakongeraho ko imitwe irwanya ubutegetsi bavuga ko ikorera mu Rwanda ari ho ijya gukura abarwanyi.

Umwe mu bayobozi ba Kimini Ruhororo yagize ati: “ Iyi site y’abantu bakuwe mu byabo nta mpamvu ifite yo kubaho kubera ko ahantu hose hari amahoro. Igomba gusenywa mbere ya 2020 kuko igizwe n’agatsiko k’ubwoko bumwe .”

Abayobozi b’iyi komini bavuga ko udutsiko twitwaje intwaro bavuga ko dufite ibirindiro mu Rwanda dukomeje kujya gushaka abarwanyi mu bakuwe mu byabo batuye muri iyi nkambi.

Mu ijwi rikakaye rya kiyobozi nk’uko tubikesha SOSMediasBurundi, umuyobozi yakomeje agira ati: “ Niba batavuye muri iyi site ku bushake bwabo, bazababazwa n’ingaruka. Bagomba gusubira mu ngo zabo mbere y’ibibazo byo mu 1993 .”

Ku ruhande rw’abari muri iyi nkambi, bavuga ko babayeho mu bwoba kubera gukangwa buri munsi.

Baragira bati: “ Duterwa ubwoba buri munsi, twitwa abanzi b’igihugu ugereranyije n’u Rwanda. Abantu bakiri bato bakunze gufatwa, bakarebwa nk’izo nyeshyamba zivugwa. Amarondo y’Imbonerakure ni nk’aho ari buri munsi, kandi dushinjwa gucumbikira inyeshyamba mu gihe turi abarokotse intambara gusa .”

Amakuru aturuka muri iyi nkambi akaba avuga ko abagabo benshi batangiye guhunga kubera ubwoba, bakaba basaba abayobozi kugira icyo bakora mbere y’uko ibintu biba bibi nubwo bashatse kuvugana na guverineri ntibibakundire.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *