Burundi: Inkiko zirashinjwa kurenza ingohe ikirego cy’abasore basaga 150 bishwe muri 2015

Sangiza iyi nkuru

Iperereza ku byaha by’ubwicanyi byakorewe mu Burundi guhera mu myaka 2 ishize, ryerekana ko hari urubyiruko rusaga 150 rwishwe rurashwe, ariko kugeza ubu inkiko zikaba nta cyo zikora kuri iki kibazo.
DW dukesha iyi nkuru igaragaza ko mu gihe cy’imyivumbagatanyo mu Burundi muri 2015, hari abasore basaga 300 batawe muri yombi bagafungwa mu gihe babaga bari mu bikorwa by’imyigaragambyo, nyuma abagera ku 154 bakaba barasanzwe bapfuye barashwe mu gahanga nk’uko byatangajwe n’ibyavuye mu iperereza ryakozwe kuwa 11 Ukuboza 2015.
Sosiyete sivile ivuga ko hari abasore bagiye batabwa muri yombi basanzwe mu ngo zabo, uyu mukwabu wo kubasanga iwabo ukaba waraje nyuma y’uko nkambi za gisirikare zigera kuri 4 ziherereye mu mujyi wa Bujumbura zigabweho ibitero, imiryango y’abiciwe ikaba nta busobanuro irahabwa ku iyicwa ry’abanyamuryango ba yo cyangwa ngo abashinjwa ubwo bwicanyi babe bakurikiranwa dore ko abenshi muri abo basore bishwe barashwe bakajya bajugunywa mu byobo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru avuga ko kugeza ubu, nta muntu uratanga amakuru, abatangabuhamya bakaba batinya ko bagize icyo bavuga, ubuzima bwabo bwajya mu kaga.
Umwe mu batangabuhamya utaratangarijwe amazina, yabwiye Deutch Welle ko nyuma ya buriya bwicanyi, hari abasirikare n’abapolisi bambaye gisivili bagendaga binjira mu nzu z’abaturage, urugo ku rundi, aho basanze umwana w’umusore bakabakamusohora bakamujyana mu muhanda bamara kuba benshi bakabahambiranya umwe ku wundi bakabatwara ubwo kugeza na nubu bakaba nta we uzi irengero ryabo.
Gusa uyu mutangabuhamya akaba yanakomeje avuga ko abatwawe byari mu rwego rwo gukurikirana ikibazo cy’abari bagabye igitero kuri izo nkambi za gisirikare.
Abatangabuhamya batandukanye bakomeza bavuga ko hari abasore baraye amajoro bagerageza gucika umukwabu wabakorerwaga bamwe bakajya mu Rwanda abandi bafatwa bakicwa bakajugunywa mu byobo rusange mu gihe hari n’abandi benshi baburiwe irengero muri ubwo buryo, umuntu akaba atamenya niba bakiriho cyangwa barishwe ariko urukiko rukaba nta cyo rubivugaho ndetse nta nundi wabazwa ku byerekeye ayo makuru.
Ku munsi w’ejo tariki ya 11 Ukuboza 2017, nibwo ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Radio ya RPA yavuze ko hashize imyaka 2 hari abasore bishwe bakajugunywa mu byobo rusange nyuma y’ibitero byagabwe ku nkambi 4 za gisirikare mu mujyi wa Bujumbura.

DW ikomeza ivuga ko abenshi mu babuze ababo bagifite ubwoba bwo gutanga ibirego basobanuza aho abantu babo bashyizwe kandi baratwarwaga ku mugaragaro.
Mu mwaka wa 2015, ni bwo mu gihugu cy’ Burundi habaye ubwicanyi budasanzwe bushingiye ahanini ku myigaragambyo y’ababaga badashyigikiye ko perezida Nkurunziza akomeza kubayobora mu gihe we yari amaze gutangaza ko ashaka kongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi kandi yari arangije manda ze.
 
Nsengiyumva Philippe@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *