Burundi: Intambara yatangiye hagati CNDD FDD na Kiliziya Gaturika

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ryongeye Kiliziya gaturika rivuga ko iri inyuma y’umutekano muke uvugwa mu Burundi. By’umwihariko Kiliziya gaturika yo iregwa kuba hari bamwe mu bayoboke bayo bagaragaje ko badashyigikiye ubutegetsi buri mu Burundi.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’iri shyaka rivuga ko ibyo kiliziya gaturika ikora ari ibitero iri kugaba ku butegetsi kandi ko itazihanganirwa nayo izayigabaho ibitero.

ishyaka CNDD FDD
Ahari icyicaro cy’ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD

Pascal Nyabenda Perezidaw’iri shyaka aragira ati “ Kiliziya gaturika inshingano zayo ni ukwigisha iby’umwuka ariko yavuye kuri uyu murongo yinjira mu bya politiki.”
Mu gihe Kiliziya gaturika iri kwishimira umunsi mukuru wa pasika kimwe n’andi madini ya gikirisitu mu Burundi ho siko biri ahubwo Kiliziya gaturika iri mu ntambara yo gusaba ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza gushyikirana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Inama ya Kiliziya Gaturika mu Burundi iherutse gutangaza ko ibiganiro hagati ya leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ari ngombwa ko bidakwiye kwangwa.
Mu itangazo ryayo, Kiliziya gaturika yagize iti “ Umunyapoliti nyawe kandi wizera Imana ntakwiye kwanga imishyikirano.” Ibi rero bikaba bitarihanganiwe n’ubutegetsi bwa Perezida.
Nta gushyikirana n’abaterabwoba bashatse guhirika ubutegetsi
Guverinoma y’u Burundi kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu nibwo yatangiye kurega kiliziya zimwe na zimwe gucamo ibice abaturage no gushaka gusenya ubutegetsi bwashyizweho n’abaturage bashyigikira byimazeyo abanyamakosa bateje akaduruvayo mu gihugu ndetse n’abaterababwoba.
Muri iri tangazo, Ishyaka CNDD — FDD risubiramo inshuro nyinshi ko nta mishyikirano n’abaterabwoba bashatse guhirika ubutegetsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *