Ingabo z’u Burundi zishe abarwanyi bagera kuri 40 bo mu mutwe witwaje intwaro w’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda mu mirwano imaze iminsi ibera mu ishyamba rya Kibira, ahaherera mu ntara ya Cibitoke.
Urubuga SOS Medias ruvuga ko amakuru rukesha igisirikare cy’u Burundi avuga ko aba barwanyi biciwe mu gace ka Bukinanyana muri komini ya Mabayi.
Aya makuru agiye nyuma y’ayatangajwe na Radio Inzamba tariki ya 6 Ukwakira 2022, ko ingabo z’u Burundi ziri mu mirwano n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR mu ishyamba rya Kibira.
Iyi radiyo yasobanuye ko aba barwanyi bari mu mirwano n’abasirikare bo muri batayo ya 221 ndetse n’iya 412.
Gusa bisa n’aho kuri aba barwanyi hari urujijo kuko FDLR isanzwe ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), by’umwihariko mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kandi ntiremeza niba ikorera mu Burundi, na Leta y’u Burundi ubwayo ntirabitangaza.
Ishyamba rya Kibira ryari risanzwe rikoreramo umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda, wagiye wigamba gukorera muri Pariki ya Nyungwe mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu.


