Burundi: Inzara iravuza ubuhuha

Sangiza iyi nkuru

Iyi ni ifoto yashyizwe hanze n’ikinyamakuru cy’i Burundi, sosmedias/Burundi aho kigaragaza ubuzima bamwe mu baturage bo muri Komini Giharo, Intara ya Rutana babayemo.

Iki kinyamakuru gitangaza ko hari ubukene bukabije mu miryango, aho batabasha kubona amazi meza ndetse n’amafunguro abafasha kubaho mu buzima bwiza.

Nk’uko binagaragara ku ifoto, isuku igaragara kuri iyi miryango ni hafi ya ntayo, abana ngo ntibagera ku ishuri kubera ubuzima babamo ndetse n’imyumvire y’ababyeyi babo iri hasi kubera kwiheba, n’ikizere gike cy’ubuzima baterwa n’ubukene.

Urutonde rw’ibihugu 10 bikennye kurusha ibindi ku isi rwashyizwe hanze nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na ‘Global Finance Magazine, mu mwaka wa 2018, u Burundi buza ari ubwa Gatanu, inyuma ya Liberia, Malawi, RDC na Cenfrafrika.

Igihugu cy’u Burundi ubukungu bwacyo ngo bushingiye ku buhinzi ku kigero cya 80%, aho usanga abaturage baho ariko kazi bakora cyane.

Usanga rero ibivamo ngo bidahaza abaturage baho ngo babe banasagurira n’ibindi biba bikenewe. Igenagaciro ku musaruro mbumbe w’u Burundi  mu gihe cy’umwaka ubarirwa mu mafaranga y’amadorari y’Amerika angana na $951.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *