Igorofa yubakwaga muri karitiye ya Kiyange, zone Buterere mu Mujyi wa Bujumbura, yahanutse igwira abakozi bayikoragaho, batatu bahasiga ubuzima barimo na nyirayo, 43 barakomereka.
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye atangaza ko iyo gorofa yahanutse ku wa Gatanu tariki ya 16 Werurwe 2018, ubwo abakozi bari barimo kumena dari ku igorofa ya kabiri.
Akomeza avuga nyuma ya batatu bahise bapfa abandi abantu 43 bagakomereka ubwo yari ikimara guhanuka, nta wundi muntu wongeye gupfa.
Umwe mu bapfuye ni umugore, bitangazwa ko ari we nyiri iyi gorofa ngo akaba yari yahazindukiye areba aho ubwubatsi bugeze.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



