Burundi, kimwe mu bihugu byiswe ‘iseta ibagirwaho abantu’

Sangiza iyi nkuru

Intumwa nkuru ya Loni ku burenganzira bwa muntu, Zeid Ra’ad Al Hussein, yatangaje ko hari ibihugu bimwe byo ku migabane itandukanye birimo u Burundi na Congo, byabaye ’iseta ibagirwaho abantu’.
Ibi Zeid Ra’ad Al Hussein yabitangaje mu nama ya 37 ijyanye n’iyubahirizwa ry’uburengenzira bwa muntu, yabereye i Geneve mu Busuwisi ku wa 26 Gashyantare 2018. Avuga ko hari ibihugu bitandukanye byo ku isi, bisa nkaho byirengagije ko ubuzima bw’umuntu bugomba kubungwabunga.
Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, itangaza ko ibihugu bitanu, birimo u Burundi, Congo, Syria, Yemen na Birmanie, abantu bicwa umusubirizo kandi bikagaragara ko nta gikorwa ngo bihagarare.
Ati “Akarere ka Ghoutta hamwe n’utundi turere two muri Syria, uturere twa Uturi na Kasai muri Congo, Taa’iz muri Yemen, u Burundi na Leta ya Rhakine muri Yemen byabaye nk’ amaseta y’ibagiro ry’abantu muri iki gihe”.
Mu gihe u Burundi na RD Congo aribyo bihugu bya Afurika yibasiye, akavuga ko byabaye nk’amaseta yicirwaho abantu, nyuma y’iminsi ibiri abitangaje, Leta y’ u Burundi yahise imusubiza.
Umuyobozi ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, Baribonekeza Jean Baptiste, yikomye iyi mvugo ya Zeid Ra’ad Al Hussein, akavuga ko habaye impinduka zidasanzwe mu gusigasira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ati “Amagambo ye[Zeid] akubiyemo kuvuga agakabya, turebye ingero dufite za 2007 n’iz’ubu kuva mu ntangiriro ya 2018, twavuga ko ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu bitifashe nabi, u Burundi ntabwo ari iseta ibagirwaho abantu,…”.
Ibi bitangajwe nyuma y’ibyegeranyo bya Loni byagiye bishyirwa hanze, bitunga agatoki Leta y’u Burundi, mu kubangamira uburengenzira bw’ikiremwamuntu, aho hagaragazwa imibare y’abantu bagiye bicwa, Imbonerakure za CNDD-FDD zigashinjwa kugira uruhare muri ubwo bwicanyi, gufata abagore ku ngufu, gushimuta n’ibindi bikorwa by’iterabwoba.

Loni
Zeid Ra’ad Al Hussein

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *