Komisiyo yigenga ya Loni ku byaha byakorewe mu Burundi yasabye urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kwihutira gukora iperereza muri iki gihugu ku bwicanyi bwahakorewe ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu.
Babisabye ubwo bamurikaga iyo raporo ku wa Mbere tariki ya 4 Nzeri 2017, Geneve mu Busuwisi.
Perezida w’iyi komisiyo Fatsah Ouguergouz yavuze ko hari ubwicanyi budasanzwe bwagiye bukorerwa abasivili.
Iyo raporo itunga agatoki politiki ya Leta y’u Burundi ndetse n’abayobozi bo muri iyo leta ntivugamo Perezida w’iki gihugu Pierre Nkurunziza.
Nubwo bimeze gutyo ariko igaragaza ko gahunda ye yo gutangaza ko aziyamamariza manda ya gatatu ariyo nyirabayazana w’ibyo bibazo byakuruye ubwicanyi nkuko iyi raporo yasohotse mu bitangazamakuru bitandukanye nka Aljazeera n’ibindi bibitangaza.
Uburenganzira bwa mutnu ngo bwarabangamiwe ku buryo bukomeye. Byakorwaga ngo bitegetswe n’abo mu nzego zishinzwe umutekano ; abasirikare, abapolisi n’inzego z’iperereza, ndetse n’imbonerakure, Loni ifata nk’umutwe witwaje intwaro, ukomoka mu ishyaka riri ku butegetsi rya Cndd-FDD.
Imyanzuro kuri ibyo bikorwa byo guhohotera abaturage ntiyafatwaga na Guverinoma, ahubwo yafatwaga na Perezida Nkurunziza akikijwe n’abasirikare bo hejuru bafite ipeti rya jenerali. Barimo Minisitiri w’Umutekano n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka rye (Cndd-FDD).
Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu biro bya Nkurunziza, Willy Nyamitwe yahakanye ibivugwa, avuga ko ari abanyaburayi bameze nk’abitumye Nkurunziza avuga ko ari umuntu mwiza w’ingenzi mu kurinda igihugu.
Nyamitwe akomeza avuga ko abo bantu bakora nk’abacancuro bishyurwa kugirango basohore imyanzuro politiki , bakoreshwa n’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi(EU).
Abantu bari hagati ya 500 n’’ibihumbi bibiri biciwe muri ibyo bibazo by’umutekano, nkuko Loni ibitangaza. Abasaga ibihumbi 400 bahunze igihugu, abatavuga rumwe na leta bahatirwa guhunga.

Abantu kandi bagiye bahohoterwa mu buryo butandukanye, abakobwa bafatwa ku ngufu n’ibindi.
Abari bagiye muri iri perereza ntibemerewe kwinjira mu Burundi, ahubwo babajije abantu basanze mu bihugu bituranye n’u Burundi.
Abagize iyi komisiyo bavuganye n’abantu basaga 500 barimo abahohotewe n’abatangabuhamya.
Abagore basaga 40 mu babajijwe bafashwe ku ngufu.
Imiryango igize ihuriro rya sosiyete sivile mu Burundi iherutse gusaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) gukurikirana iki gihugu ku byaha gishinjwa by’ihungabnywa ry’uburenganzira bwa muntu n’ibyibasiye inyokomuntu , mbere yuko itariki iki gihugu cyemerewe kwivana burundu mu bihugu bigengwa n’uru rukiko, igera.
Iki gihugu kirashinjwa ibi byaha kuva muri Mata 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yari amaze gutangaza ko aziyamamaza muri manda ya gatatu y’umukuru w’igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Tariki ya 27 Ukwakira 2017, ni umunsi iki gihugu kizaba cyemerewe kwivana burundu mu bihugu bigengwa n’aya masezerano, kuko icyavuyemo by’agateganyo kiba gifite umwaka umwe wo gukora ibyo gisabwa n’uru rukiko, mbere yo kwivana burundu mu masezerano yarwo.
Perezida Pierre Nkurunziza yashyize umukono ku itegeko rikura iki gihugu mu bigengwa n’amasezerano ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) tariki ya 18 Ukwakira 2016. Ni nyuma y’iminsi itandatu, Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite n’uwa Sena, batoye umushinga w’itegeko rikura u Burundi mu masezerano ya Roma ashyiraho ICC, yemeranyijweho kuya 17 Nyakanga 1998.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuba iyo tariki ibura iminsi iri munsi y’ijana ni cyo cyatumye iyi miryango igize sosiyete sivile itangiza ubukangurambaga bwo gusaba urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC)gutangira iperereza ku Burundi mbere yuko iki gihugu kivana mu masezerano yatuma gikurikiranwa.
U Burundi bwagiye buhura n’intambara zitandukanye zagiye zihitana benshi,. Zirimo iyabaye mu 1993 kugeza mu 2006, hagati y’abahutu n’abatutsi, yahitanye abasaga ibihumbi 300.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


