Burundi : Leta ya Nkurunziza yakuriye inzira ku murima abifuza Guverinoma y’ inzibacyuho

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ ibiganiro byahuzaga zimwe mu mpande zitavuga rumwe ku kibazo cy’ u Burundi, Ambasaderi w’ iki gihugu mu Bufaransa yatangaje ko nta Guverinoma y’ ubumwe izabaho nk’ uko abahuza babyifuje.

Mu kiganiro na France 24, aca intege abatavuga rumwe na Leta ya Pierre Nkurunziza , Ambasaderi Christine Niyonsavye yavuze ko ibiganiro by’ amahoro byaberega i Arusha byarangiye ndetse anavuga ko anakurira inzira ku murima abifuza guverinoma y’ ubumwe.

Ati « Ubu turareba Itegekonshinga n’ ubryo rigiye guhinduka iby’ ibiganiro byararangiye abakibitekereza nibakureye amaso ».

Niyonsavye yakomeje kuvuga ko Leta y’ u Burundi yohereje intumwa i Arusha muri Tanzania mu rwego rwo kubaha ubutumire bw’ umuryango mpuzamahanga ariko ko nta nyungu yari ifite yo kugirana ibiganiro na opozisiyo ifata nk’ abanzi.

Ati “Uwifuza kwinjira muri Guverinoma y’ u Burundi wese agomba kwitabira amatora akiyamamaza cyangwa akamamazwa nk’ uko biteganyijwe n’ Itegekonshinga”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi mvugo ya Ambasaderi w’ u Burundi i Paris, Christine Niyonsavye yaranzwe no guca intege Benjamin Mkapa wahoze ari perezida wa Tanzania n’ itsinda ayoboye.

Aho Ambasaderi Niyonsavye yagize ati « Ibyo Mkapa yivugira ngo azakomeza kugeza ku ndunduro kugeza ibiganiro bibyaye imbuto nziza ntitubyumva , ahubwo turibaza iyihe ndunduro , turabibutsa ko twafashe(CNDD-FDD) ubutegetsi biciye mu matora nta yindi nzira ihari ».

Igihugu cy’ u Burundi gikomeje guhura n’ ibibazo by’ ingutu kuva Perezida Nkurunziza yakwimamariza kuyobora manda ya 3 bigatuma abaturage bigaragambya ndetse n’ agatsiko k’ abasirikare bakuru bagakora Coup d’ Etat ikazakuburizwamo .

Ibyo nibyo byatumye abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ndetse n’ abaturage bagaragaye mu myigaragambyo bahigwa bukwale, bamwe muri baricwa abandi bahunga igihugu.

Suleiman Hakiza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *