Major Désiré Uwamahoro wayoboraga igipolisi kidasanzwe cyari gishinzwe guhangana n’abigaragambyaga mu Burundi, yasabiwe igifungo cy’umwaka umwe gusa abandi bari 5 bahuje ikirego awe basabirwa icy’imyaka 5.
Mu gihe we asabirwa igifungo cy’umwaka abandi itanu, bahamwe n’icyaha ngo banagomba gutanga amande ya miliyoni y’amafaranga y’amarundi buri umwe.
Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2016, mu rukiko rwa Bubanza, Major Désiré Uwamahoro na bagenzi be bashinjijwe kwiba amadorali agera ku bihumbi 29 y’umushoramari wo muri Syria uzwi ku izina Ahmed Kassim Issa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Major Désiré Uwamahoro agashinjwa kuba yari yamwijeje kumuha zahabu zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko ntiyazimuha, ariko we akisobanura avuga ko yari yahawe amabwiriza n’abamukuriye yo kurinda uwo mushoramari bavuga ko yibwe.
Umwanzuro uzafatwa n’urukiko uzasomwa ku wa 2 Mutarama 2017.
Uretse ubu bujura Desire Uwamahoro ashinjwa, raporo Loni yasohoye zishinja uyu mugabo ubwicanyi yagiye akorera abaturage mu bihe bitandukanye mu Burundi.
By’umwihariko akaba ari nawe wari uyoboye igipolisi kirirwaga gihangana n’abigaragambyaga bamagana Perezida Nkurunziza kuri manda ya 3, iki gipolisi kikaba gishyirwa mu majwi ko cyahitanye ubuzima bw’abasivile benshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


