Burundi: Muri Lac Tanganyika hafatiwemo ubwato bwuzuyemo intwaro

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo hagaragaye ubwato bwuzuyemo intwaro mu kiyaga cya Tanganyika bwerekeza ku cyambu cya Rumonge, bugafatwa n’ingabo zirwanira mu mazi (marines) maze abasirikare 2 bo mu rwego rwo hejura bategeka ko burekurwa.
Umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi akaba yaravuze ko impamvu bahagaritse ubwo bwato ari uko batari bamenyeshejwe impamvu y’ubwo bwato bwari bwuzuyemo intwaro, agakomeza avuga ko iby’izo ntwaro byababereye amayobera.

Prime-NIyongabo
Gen. Prime Niyongabo

Nyuma y’itohoza ryakozwe na RPA, byagaragaye ko ubwo bwato bwari kuri gahunda ikomeye ya Leta, kuko ngo ni Général Gervais Ndirakobuca uzwi nka ‘’Ndakugarika’’ , Général de Brigade Audace Nduwumunsi surnommé ‘’Goliath’’ na Général de Brigade Marius Ngendabanka batanze itegeko ko ubwo bwato bwarekurwa mu maguru mashya, maze bubanza guhagarikwa i Kagongo kugirango umwuka utaba mubi hagati y’abo bayobozi bakuru n’ingabo zirwanira mu mazi.
Nyuma y’uko gushyamirana Lieutenant Ngendakumana yahamagawe na Général-major Prime Niyongabo na Colonel Ignace Sibomana, bikaba bivugwa ko yahawe ubushobozi buhambaye bwo kujya kuyobora ubwo bwato aho bwagombaga kujya n’ibirimo byose hatavuyemo na kimwe.
Ubwo hari ku wa mbere ngo nibwo amakamyo manini abiri yagiye gupakira izo ntwaro zazanywe n’ubwo bwato, abaturiye agace ka Rumonge bakaba bavuga ko abayobozi bakuru biriwe aho muri hoteli izwi ku izina rya ‘’chez David’’ mu nama yafashe umunsi wose, maze izo ntwaro zitwarwa mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira kuwa kabiri.
Bamwe mu basirikare bakaba batewe impungenge n’icyerekezo izo ntwaro zijyamo kandi bakaba bemeza ko umubare munini uhabwa imbonerakure.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *