Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aravuga ko ababazwa no kumva ashinjwa kurya ruswa kandi azi ko bikorwa n’abantu bo mu kigo cy’igihugu cy’imisoro nyuma yaho Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) bishinje ubutegetsi bwe kumungwa ruswa.
Mu nama yagiranye kuri uyu wa Kabiri ushize n’inzego zitandukanye zirimo iza gisivili ndetse n’iz’umutekano yabereye mu Ntara ya Muramvya, Perezida w’u Burundi yatunze urutoki abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (OBR).
Ndayishimiye yemeza ko hari agatsiko k’abanzi b’igihugu bishyize hamwe mu guhombya igihugu babifashijwemo na OBR. Yagarutse cyane ku bikorwa by’iki kigo, aho yavuze ko kidakora inshingano zacyo kandi ari cyo igihugu cyitezeho amafaranga yo kucyubaka.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika akaba yatangaje ko ababazwa n’ukuntu ashinjwa n’amahanga kuba abategetsi akuriye ari bo ntandaro yo kurya ruswa.
Yagize ati ” Ese muzi ko Banki y’Isi na FMI bavuga ko ari ubutegetsi bubikora? Muzi gushinjwa ko ari wowe urya ruswa, ko ari wowe ukora forode y’amadolari? Barabinshinje ndababara…”
Perezida Ndayishimiye avuga ko amafaranga asaga miliyari y’amadolari yinjira mu mifuka ya bamwe buri mwaka binyuze muri forode. Yasobanuye kandi ko imibare ya leta yerekana ko ibicuruzwa byinjira mu gihugu byagombaga gutanga imisoro usanga leta ibonamo byibuze icya cumi cy’amafaranga yagombaga kujya mu kigega cyayo.


