Perezida Pierre Nkurunziza arasaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano ndetse akanasaba guta muri yombi abantu 34 bashakishwa n’ubutabera bw’u Burundi bashinjwa uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi.
Mu butumwa yahaye umuhuza Benjamin Mkapa, perezida w’u Burundi yasabiye ibihano igihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda, ndetse aboneraho gusaba ibihugu byo mu karere n’Umuryango Mpuzamahanga guta muri yombi abantu 34 ubutegetsi bwa Nkurunziza bushinja kugira uruhare mu mugambi wo kumuhirika ku butegetsi wapfubye mu 2015.
Ubu butumwa umuhuza Mkapa akaba yarabushyikirijwe ubwo yari agiye gusabira ubudahangarwa abo bantu 34 bakurikiranwe n’ubutabera bw’u Burundi nk’uko iyi nkuru dukesha RPA ikomeza ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa perezidansi y’u Burundi yavuze ko umwuka uri hagati y’u Burundi n’u Rwanda atari uwo kwirengagizwa. Yagize ati: “ Nubwo tukiri mu biganiro hagati y’Abarundi, ni ngombwa ndetse cyane gusesengura amakimbirane ari hagti y’u Burundi n’u Rwanda byihuse. Akarere n’Umuryango Mpuzamahanga bigomba kumenya ko ari mu Rwanda haturuka abahungabanya umutekano w’u Burundi. Perezida w’u Burundi yasabye ko abantu bakurikiranwe n’ubutabera bahagarikwa kugirango imishyikirano ikomeze izabashe kurangira mu kwezi kwa kamena nk’uko umuhuza abyifuza ”.
Umuvugizi wa perezidansi y’u Burundi, Claude Karerwa yakomeje avuga ko abashatse guhirika ubutegetsi n’abandi banyabyaha badashobora gutumirwa mu biganiro. Yakomeje avuga ko abasabirwa imbabazi batazihabwa mu gihe bataracibwa urubanza kubw’ibyo akaba asaba ibihugu bibacumbikiye kuboherereza ubutabera bw’u Burundi.

Abajijwe icyo atekereza ku busabe bwa Mkapa n’igisubizo leta y’u Burundi yamuhaye, umunyapolitiki Leonce Ngendakumana yavuze ko Mkapa yagiye I Bujumbura agiye gusabira ubudahangarwa abo bantu kubera ko nta rubanza baciriwe kandi hakaba nta masezerano impande zihanganye zagiranye nk’uko byagenze mu masezerano y’amahoro ya Arusha mu 2000 aho bamwe mu bagize imitwe yitwaje ibirwanisho icyo gihe bahawe ubudahangarwa bw’agateganyo.
Kuri uyu visi perezida w’ishyaka Frodebu, ngo umuhuza yakagombye kuba yarihutiye gutegura ibiganiro nta mananiza kuri buri ruhande ruri mu makimbirane. Yavuze ko ubutegetsi bwa Bujumbura nabwo buri muri iki kibazo cy’u Burundi kubw’ibyo bukaba nta burenganzira bufite bwo gucira imanza abandi.
Ku rundi ruhande nk’uko yakomeje avuga, ngo ubutegetsi buriho, inteko ishinga amategeko, ubutabera n’ubuyobozi byitiranywa na CNDD-FDD. Ngo kikaba ari ikigaragaza neza ko ubutabera bw’u Burundi budashobora guha ubutabera ku buryo bungana abakurikiranwe. Yongeyeho ko icy’ingenzi kuri ubu ari ibiganiro, ibindi bikazaganirwaho ibintu byasubiye mu buryo n’urwego rw’ubutabera rwaravuguruwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


