Burundi:Nyuma y’ifungwa ry’imipaka ubujura buravuza ubuhuha

Sangiza iyi nkuru

Abatuye mu mujyi wa Kayanza mu majyaruguru y’igihugu cy’u Burundi bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bwa nijoro mu ngo, aho bagaragaza ko batagisinzira kubera gutinya gutakaza imitungo yabo.Basaba inzego zibishinzwe gukaza umutekano umutekano w’abaturage.

Amakuru SOSMedia Burundi yakusanyije, ngo ni uko aba bajura baza bitwaje ibiboko n’intwaro ku buryo uvuze bamukubita abandi bakaba banahasiga ubuzima.Ni ikibazo aba baturage basobanura ko bagishyikirije igipolisi ariko n’ubu ngo hakaba nta kirakorwa.

Gusa hari n’abavuga ko hari abapolisi bakorana bya hafi n’aba bajura ku buryo abo barega usanga aribo baregera.

Hari abahuza ubu bujura bukomeje kwiyongera muri aka gace no kuba imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda iherutse gufungwa, aho serivisi nyinshi z’u |Burundi zadindiye kugeza ubwo hari abakomeje kuva muri iki gihugu bajya ahandi gushakisha ubuzima.

Zimwe muri serivise zikomeje kuba ingume mu Burundi , harimo n’ubuvuzi kuko ahanini wasangaga Abarundi benshi baza kwivuriza mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *