Burundi: Opozisiyo isanga Perezida Nkurunziza agiye gukoresha Kamarampaka y’ igitugu

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Leta ya Perezida Pierre Nkurunziza ibicishije muri Minisiteri y’ Umutekano w’ igihugu, itangaza ko igiye gutangiza ibikorwa byo gutegura Kamarampaka, Opozisiyo ya politiki mu Burundi isanga CNDD-FDD iri ku butegetsi itubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Abatavuga rumwe na Leta ya Petero Nkurunziza batangiye kuvuga ko iyi gahunda yo gutegura Kamarampaka ari ikimenyetso simusiga cyerekana ko ishyaka CNDD-FDD ryifuza kugundira ingoma nk’ uko RPA ibitangaza.

Bakomeza kuvuga ko bahangayikishijwe no kubona hatarashyizweho komisiyo y’ igihugu yo gusaba imbabazi no kwiyunga mu gihe mu Burundi hagiye habaho ubwicanyi hagati y’ amoko nyuma y’ ubwigenge kugeza magingo aya.

Kuba byonyine ibi bikorwa bigiye gutangirira i Bugendana , ababuze ababo bavuga ko bishwe na CNDD-FDD mu gihe yari ihanganye na Leta y’ u Burundi ikaba yifuza gusibanganya ibemenyetso.

Kuri iyi ngingo, Opozisiyo ivuga kandi ko ibababazwa cyane no kubona Leta itangiye kwitegura Kamarampaka n’ amatora mu gihe urubyiruko rwinshi rwishwe n’ Imbonerakure zifatanyije na Polisi mu Mujyi wa Bujumbura ku matariki 11-12/12/2015 , ariko kugeza magingo aya nta dosiye n’ imwe yigeze ivugwaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Opozisiyo isanga mu guhindura Itegekonshinga, Leta ya Nkurunziza ishaka kwereka amahanga yose ko ari igihangange kuko nta n’ agaciro yahaye ibiganiro by’ amahoro by’ i Arusha muri Tanzania.

Aba batavuga rumwe na Leta y’ u Burundi bamaze kubona ko Perezida Nkurunziza yiyemeje gukoresha imbaraga nk’ uko na we abyivugira ko yageze ku butegetsi akoresheje umuheto mu gihe amateka agaragaza ko ishyaka CNDD-FDD ryemerewe gukorera mu Burundi biciye mu mishyikirano kuko ritigeze rinesha ingabo zahoze ari za Leya y’ u Burundi (FAB).

Ibi bifitanye isano n’ amagambo Perezida Nkuruniza aherutse kwivugira ku mugaragaro agira ati” Imana ni Imbonerakure ya mbere ,ugambaniye Imbonerakure uba ushatse kugambanira Imana”.

Leta ya Nkurunziza igiye gutangiza imyiteguro ya Kamarampaka

Mu rwego rwo kwitegura amatora ya 2020, Minisiteri y’ Umutekano w’ igihugu mu Burundi yatangaje ko Perezida Pierre Nkurunziza agiye gutangiza ibikorwa byo gutegura kamarampaka yo guhindura Itegekonshinga.

Umuhango nyirizina wo gutangiza iki gikorwa watumiwemo abakuru b’ Intara zose zigize u Burundi, uzabera mu Ntara ya Gitega muri Komini Bugendena ku itariki ya 12 Ukuboza 2017.

Iyi gahunda yo kwigisha abantu kwitabira kamarampaka izaba igamije gusobanurira Abarundi akamaro ko guhindura Itegekonshinga bityo ababyemeye bakazatora YEGO abatabishaka bakazatora OYA.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nziramabahari Nzibonera/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *