Abatavuga rumwe na leta y’u Burundi baherutse kwandikira perezida wa Uganda, Yoweli museveni ndetse na mugenzi we wa Tanzania, Dr Pombe Magufuli baherutse kugaragaza uruhande bahagazemo mu bijyanye n’icyemezo cy’u Burundi cyo kwigaragambya ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) rwatangaje ko rugiye gukora iperereza ku bwicanyi bwabayeyo guhera mu myaka 2 ishize.
Kuwa Kane w’icyumweru cyashize, ni bwo urukiko rwa CPI rwafashe icyemezo ko rugiye gukora iperereza ku bwicanyi bwakozwe mu Burundi guhera perezida Nkurunziza yatangaza ko agiye kongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi kugeza atowe, ariko nyuma u Burundi bukaza kwikura muri uru rukiko.
Mu mpera za kiriya cyumweru kandi, ni na bwo aba bakuru b’ibihugu 2 Tanzania na Uganda batangaje ko badashyigikiye urukiko ku cyemezo cyo gukora iperereza ku Burundi, aho bavuze ko ibyo ruri gukora binyuranyije n’amategeko ndetse ko ibibazo byo mu Burundi ari ibibazo byakemukira mu muryango w’Afurika y’u Burasirazuba, no mu zindi nzira zirimo gukoresa abahuza ariko bitabaye ngombwa ko hagaragara uruhare rwa CPI.
Mu itangazo riherutse gushyirwa ahagaragara n’ihuriro ry’abatavuga rumwe na leta y’u Burundi, CNARED/Giriteka, ryihaniza aba bakuru b’ibihugu uko ari 2 ndetse rikanabumvisha ko ibitekerezo batanze nta shingiro bifite.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iri tangazo, uru rugaga rwagize ruti “Dore ibintu mugomba kumenya: CPI ifata imyanzuro ikurikije amategeko n’amabwiriza bya yo mo imbere, ni ubutabera bwigenga. Umwanzuro u Burundi bwafashe ku wa 27 Ugushyingo, ni wo uhabanye n’ibyemezo bikubiye mu masezerano ya Roma, ari nay o yashyizeho CPI nta bwo uru rukiko rwashyizweho na EAC.”
“Perezida Museveni na Magufuli, mugomba gutanga impamvu zifatika z’ibyo mwatangaje, kuko u Burundi bwagombaga kwiyunga na CNARED itavuga rumwe na bwo, binyuze mu muhuza wa byo Benjamin Mukapa kugeza ubwo habaga inama y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC ku nshuro ya 18. Ibyo CPI ikora rero ibifite mu nshingano za yo kuko byubahirije amategeko ayigenga.”
“Mwe mwa baperezida mwe, mwakabaye mwibaza impamvu mutagiriye perezida nkurunziza inama yo kutica amasezerano y’Arusha, agakora ikosa ryo guhindura Itegekonshinga nta we agishije inama, kandi iriya ikaba ari yo ntandaro y’ibibazo byose? Murashaka ko tujya kuganira ibindi bihe tutaganiriye muri kiriya gihe?”
Uru rugaga rwakomeje rugaragaza uburyo perezida Nkurunziza atigeze arugisha inama ndetse ko atemeye ko baganira mbere yo gufata umwanzuro woguhindura Itegekonshinga, abantu bakaba barakomeje gupfa abandi batavuga rumwe na we bagatotezwa ndetse mu minsi yashize abo muri opozisiyo bakaba baraburiwe irengero muri Tanzania kandi ari ho bahawe umuhuza.
Kugeza ubu, abarundi basaga ibihumbi 400 bari mu buhungiro, mu bihugu bitandukanye by’ibituranyi, CNARED ikaba ivuga ko nta n’igitekerezo cyo gutahuka bafite.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


