Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, Rwasa Agathon, avuga ko Leta y’u Burundi yahagaritse ibikorwa byari byateguwe mu mpera z’icyumweu gishize by’ishyaka rye rishya.
Agatho Rwasa ni perezida w’Ishyaka CNL (Congrès National de Liberté) ritavuga rumwe na Leta y’u Burundi, ku cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019, bakaba bari bateguye umuhango wo gutaha ibiro rizajya rikoreramo i Bujumbura, Leta iwuhagarika ivuga ko ari ku mpamvu z’umutekano.
Rwasa anenga Leta yitambitse imbere uyu muhango bari bateguye, akavuga ko harimo kurenganywa mu gihe hari andi mashyaka yakomeje ibikorwa yari afite kuri uwo munsi kandi ntiyatambamirwa.
Yagize ati “Visi Perezida wa Mbere n’ishyaka rye UPRONA, ku wa Gatandatu bakoreye ibikorwa mu Kamenge, ni muri aka gace, si numva uburyo uwo mutekano wahungabana kubera twebwe tugiye gukora ibikorwa.”
Rwasa avuga ko ibaruwa yandikiye umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura, Freddy Mbonimpa, ngo yamusubije amubuza gukora ibikorwa bari bateguye amubwira ko ari ku mpamvu z’umutekano.
Avuga ko n’ubwo bwose Leta y’u Burundi yashatse kuburizamo umuhango bari bateguye, bitababujije gutangiza ishyaka ryabo ku mugaragaro ndetse no kwerekana ibiro byaryo.
Ati “N’ubwo tutabitangije ku mugaragaro ariko byaratangiye, n’ubwo abantu batashoboye kubona aho dukorera, turahafite”.
Aganira na BBC, Agathon Rwasa yavuze ko ibi bitazabaca intege, ko intego yabo ari ukuzitabira amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu 2020. Ati “Twebwe rero ntibiduca integer cyangwa ngo bitume turyama ngo dusinzire ngo ni uko batuburabuje, turakomeza ibikorwa byacu kugera twinjiye mu matora”.
Mu mwaka wa 2020 nibwo hateganijwe amatora mu Burundi y’umukuru w’igihugu, Rwasa akaba avuga ko nk’ishyaka rye bazayitabira dore ko n’aheruka ya 2015, ari we mukandida wakurikiye Perezida Nkurunziza mu majwi ahita agirwa Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko.


