Burundi: Udutsiko 2 tw’Imbonerakure twacakiraniye mu irondo turatemagurana

Sangiza iyi nkuru

Abantu babiri bo mu ihuriro ry’urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi bakomerekejwe bikomeye n’imihoro mu ijoro ryo kuwa 12 Werurwe 2017 nyuma y’aho udutsiko 2 tw’uru rubyiruko twari mu irondo, kamwe ko muri Komini Mutimbuzi n’akandi ko muri Komini Mubimbi mu Ntara ya Bujumbura, ducakiraniye mu irondo tugahangana hakoreshejwe imipanga.

Amakuru aturuka mu baturage ba Komini Mutimbuzi, avuga ko imirwano yabaye hagati y’Imbonerakure zo ku musozi wa Gikunga, muri Zone Matyazo ho muri Komini Mubimbi ndetse n’Imbonerakure zo muri Zone Muyange yo muri Komini Mutimbuzi mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize. Aya matsinda yombi yahanganye akaba yari ari mu irondo rya ninjoro.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ayo makuru kandi akomeza avuga ko ubwo itsinda rimwe ryerekezaga muri Zone Muyange yo muri Komini Mutimbuzi , ryacakiranye n’irindi tsinda naryo ry’Imbonerakure bagahangana hakoreshejwe imipanga, uwitwa Karegeya akaba yarakomeretse mu mutwe, mu gihe undi witwa Sindimwo nawe yakomerekejwe bikomeye ndetse kuri ubu bakaba bamerewe nabi nk’uko iyi nkuru dukesha RPA ikomeza ivuga. Iki kinyamakuru cyo mu Burundi kikaba kibaza niba izi mbonerakure zari ziri gushyira mu bikorwa ibyo zatojwe, kivuga ko agatsiko kamwe kari kazi ko gahuye n’umwanzi, nyuma bakaza gusanga bahanganye na bagenzi babo.

Abaturage bo muri ibi bice byo mu Ntara ya Bujumbura rero bakaba basabye abakuriye izi Mbonerakure ngo bazitoje ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi, kongera kuzigisha amahame y’amahoro nuko babana mu mahoro n’abandi baturage ritararenga kuko ngo bikomeje gutya n’amazu yazatwikwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *