Burundi: Umuhanzi Cédric Bigirimana uzwi nka Bangy yaba ari mu maboko y’inzego z’ubutasi azira indirimbo ye Chuchuena no gutuka umukuru w’igihugu

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umurundi Cédric Bigirimana bakunda kwita Bangy, biravugwa ko kuri ubu yaba ari mu maboko y’inzego z’ubutasi z’u Burundi, aho ngo akurikiranwe azira indirimbo Chuchuena ivuga ku mabi y’intambara, ndetse no gutuka umukuru w’igihugu yifashishije urukuta rwe rwa facebook .
Uyu muhanzi uvuka mu gace ka Kamenge ngo yatawe muri yombi kuwa 27 Mutarama n’abakozi ba serivisi z’igihugu zishinzwe ubutasi (SNR), ubwo bamusangaga mu kabari kari ku muhanda wa 6 mu Cibitoke. Ababibonye bavuga ko abamutwaye baje mu modoka ya Toyota T.I., iyo modoka ikaba yaragiye yerekeza mu Kamenge.

1980014_683572248370714_505505777_o
Umuhanzi Cedric Bigirimana uzwi nka Bangy

Hari hashize icyumweru uyu muhanzi uvugwaho kutajya arya indimi yanditse ku rukuta rwe rwa facebook ko iyo umukuru w’igihugu avuye ahantu ajya ahandi biteza abantu gukererwa Atari ngombwa kubera ko abashinzwe umutekano we bafunga imihanda igihe kirekire.
Inshuti ze nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi ikomeza ivuga, zemeza ko avuga icyo atekereza kandi yanatawe muri yombi ariko ntizigire byinshi zitangaza. Gusa, ngo mu buryo bw’amayobera urukuta rwe rwa faceboo ruracyakoreshwa.
Abantu ba hafi b’uyu muhanzi kandi bavuga ko asubiza ubutumwa bamwoherereza kuri whatsApp kuri telephone ye ngendanwa nubwo bavuga ko batizeye ko ari we ubasubiza. Ikinyamakuru Iwacu kivuga ko cyagerageje kuvugisha umuvugizi w’inzego z’ubutasi z’u Burundi ngo agire icyo avuga ariko ntibyakunda.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *