Burundi: Umuntu yishwe abandi 3 bakomeretswa na gerenade

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu nibwo muri Komine ya Kirundo hatewe gerenade ikomeretsa abantu 3, naho mu gace ka Musaga umuntu umwe yishwe undi arakomereka.
Uyu wiciwe mu gace ka Musaga yari azwi ku izina rya Jean Bosco Habonimana bakundaga kwita Ndandaye, abamwishe bakaba bamusanze hafi yo mu rugo iwe bahita bamurasa.
Uyu mugabo yapfuye asize umugore n’abana 4, bikaba byavugwaga ko yari inshuti ya hafi y’Imbonerakure.
Yitabye Imana nyuma gato y’uko abantu 3 baterwa gerenade ubwo bari mu kabari gaherereye muri Komine ya Kirundo, Polisi ikaba yabyutse ihagarika abantu bo muri ibyo bice ngo irebe ko byakoroshya iperereza.
Ubu bwicanyi no gukomeretswa bibaye mu gihe Nkurunziza yari yatanze amezi 2 gusa ubwo hizihizwaga umunsi w’umurimo ngo mu Burundi habe hatakirangwa ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi.
Abaturage bakomeje kwinubira ibi bikorwa by’ubugome bikomeje kurangwa mu bice bitandukanye byo muri iki gihugu.
Gusa ngo icyo bategereje ni ibiganiro u Burundi buzagirana n’umuhuza, Benjamin Mkapa biteganyijwe mu cyumweru cya 3 muri Gicurasi ngo barebe ko hari icyo byatanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *