Hashize iminsi 3 , umunyarwanda Goreth Kayiranga usanzwe akorera sosiyeti itwara abantu ya Volcano, ari mu maboko ya polisi ikorere mu Karere ka Muyinga mu Majyaruguru y’ u Burasirazuba y’ u Burundi.
Goreth Kayiranga ngo ni umukozi wa Sosiyete ‘Volacano LTD’ asanzwe akorera mu gace ka Kobero kari ku mupaka w’ u Burundi na Tanzania, yatawe muri yombi n’ inzego z’ ubutasi ku mpamvu zitarasobanuka.
Uyu munyarwandakazi yatawe muri yombi n’ abakozi b’ inzego z’ iperereza mu Burundi, bamurega kuba intasi yoherejwe na Leta y’ u Rwanda, nk’ uko bitangazwa n’umuryango wigenga ‘Collectif SOS Médias Burundi’.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe muri bagenzi ba Goreth basanzwe bakorana muri Sosiyeti ya Volcano, batangarije Bwiza.com ko bakomeje gukurikirana impamvu mugenzi wabo yafunzwe ariko kugeza magingo aya bavuga nta makuru nyayo bari babona.
Abandi bakozi bari i Burundi batangarije ARI ko nta kindi mugenzi wabo azira usibye ubunyarwanda.
Mu rwego rwo kumenya icyo Sosiyeti ‘Volcano LTD’ bubivugaho, Ushinzwe ibikorwa, Agaba Andrew yavuze ko bari gukora uko bishoboka bavugana na bagenzi babo bakorera mu Burundi ».
Ati « Bitewe n’ uko twebwe tutapfa kujyayo turacyagerageza biracyari in process kuvugana n’ abakozi bacu bari kuri terrain ariko turizera ko ukuri kuza kumenyekana bityo Goreth akarekurwa ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubuyobozi bwa Volcano LTD i Kigali bwemeza ko hari ibiganiro bakoranye na polisi y’ i Muyinga ku buryo Kayiranga Goreth ashobora kurekurwa kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2018.
Gusa kugeza magingo aya, Volcano LTD ntiramenya neza umupaka yakwambukiraho hagati ya Nemba na Rusumo kuko byose ngo biza guterwa n’ ubushake bw’ Abarundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


