Burundi: Umupolisi wari wasinze yarashe mugenzi we aramwica

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2018, umupolisi wari wasinze, yarasiye mugenzi we mu murwa mukuru w’Intara ya Karusi mu Burundi, ahita apfa.
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye, atangaza ko APC Ntungwanayo Renovat, yishwe n’ibikomere nyuma yo kuraswa na mugenzi we witwa APP Masabire Severin, ahagana saa mbiri z’ijoro.
Umuvugizi akomeza avuga ko APP Masabire Severin yari asanzwe akora mu ishami rya polisi rishinzwe impanuka, akaba yatashye yasinze, ageze mu rugo arasa amasasu menshi amisha mu rugo, umugore we ahamagaye abandi bapolisi baza baje gutaba ahita arasa mugenzi we waje gupfa ageze mu bitaro bya Karusi.
Nyuma yo gukora ayo mahano, APP Masabire Severin yahise ahunga, imbunda yakoresheje ikaba yafashwe na we akaba ashakishwa.
Mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize, muri Komini Giheta, intara ya Gitega nabwo umupolisi yarashe mugenzi we aramukomeretsa, bari kumwe mu kazi ku cyicaro cya polisi i Giheta, tariki ya 3 Ukuboza 2017, ahagana saa tanu z’ijoro, nabwo muri zone ya Kanyosha mu mujyi wa Bujumbura humvikanye urusaku rw’amasasu, ubuyobozi bwa Polisi buza gutangaza ko ari abapolisi bari ku izamu barashwe na mugenzi wabo witwa Ntirampeba wari wasinze.

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *