Burundi: Umupolisi yarashe umugore we ahetse umwana wabo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’ahitwa Ruce muri Komini Rugazi yo mu Ntara ya Bubanza mu gihugu cy’u Burundi baracyari mu gahinda nyuma y’iyicwa ry’umugore warashwe n’umupolisi, wari umugabo we kuwa Gatanu ushize, bikamuviramo urupfu n’uwo yari ahetse agakomereka.

Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu mugore wishwe yari umugore wa kabiri w’uyu mupolisi, akaba yari atuye ahitwa Buterere, ariko yari yagiye Rugazi kureba se w’abana be babiri ashaka amafaranga y’indezo.

Nk’uko abatangabuhamya babitangaje, ngo nyakwigendera yari anahetse umwana mu mugongo ubwo yaraswaga, ku buryo umwana nawe yakomerekejwe ku kaguru n’isasu ryarashwe nyina nyuma yo kutumvikana na se.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma yo gukora aya mahano, uyu mupolisi yagerageje kwiruka ngo acike ariko abapolisi bagenzi be baramukurikirana nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi ivuga.

Aya makuru kandi yanemejwe n’umuvugizi w’igipolisi, Pierre Nkurikiye abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter aho yavuze ko hari saa munani n’igice ubwo umupolisi yarasaga umugore we wa kabiri akamwica agakomeretsa n’umwana yari ahetse yarangiza akirasa nawe agapfa.

ruce-3-300x242

Ngo nyuma yo kubona yagoswe impande zose, nibwo APC Antoine Ndayisenga, yafashe icyemezo cyo guhindukiza imbunda akayitunga agakora mu mbarutso ubuzima bwe akabuhagarikira aho. Umugore we wemewe n’amategeko we ngo akaba aba mu Ruyigi mu burasirazuba bw’u Burundi.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *