Burundi: Umupolisi yarashe umuturage wari wanze kumugurira inzoga

Sangiza iyi nkuru

Umupolisi uzwi ku izina rya Mwarabu wakoraga kuri sitasiyo ya polisi muri Komini Mugina, Intara ya Cibitoke, yishe arashe mu ijoro ryo ku wa 16 Mata 2019, umugabo witwa Didace Nsanze, uri mu kigero cy’imyaka 30, amusanze mu kabari.

Uyu mugabo yarasiwe i Rugajo, abari bahari bakavuga ko uwishwe yinjiye mu kabari umupolisi aza amukurikiye, amurasa ubwo yari yanze kumugurira byeri.

Ikinyamakuru Iwacu cy’i Burundi, gitangaza ko uwo mupolisi yatawe muri yombi, ubuyobozi bwa Polisi muri Mugina bukemeza aya makuru, ko uyu mupolisi azashyikirizwa ubutabera akaryozwa iki cyaha ashinjwa.

Abaturage barasaba ko uyu mupolisi yahanwa by’intangarugero ngo bikabera n’abandi isomo. Uwishwe yakomokaga mu Ntara ya Ngozi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *