Burundi : Umushinjacyaha mukuru yananiwe gusobanura irengero ry’abantu 7 biciwe muri gereza

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi 2 impuguke za ONU zari mu iperereza mu Burundi zitashye Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi Valentin Bagorikunda yatangaje ko nta bantu bishwe ngo batabwe mu byobo rusange nk’uko byari byaremejwe. Gusa impuguke za ONU zo zemeza ko hari abantu bishwe mu buryo bunyuranye n’amategeko ariko ntibyatangaza ababishe.
Nyuma y’amezi atatu gusa komisiyo idasanzwe yashyizweho na leta y’u Burundi ku birebana n’ibitero byatewe ku bigo 3 bya gisirikare ku itariki ya 11 Ukuboza 2015, yagaragaje imyanzuro y’ibyavuye mu iperereza yakoze.

????????????????????????????????????
Valentin Bagorikunda umushinjacyaha mukuru w’u Burundi

Leta y’u Burundi ishingiye kuri iyi myanzuro yahakanye amakuru y’ibyobo rusange ivuga ko nta cyobo nta kimwe gishyunguyemo abantu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyaraye kibaye kuri uyu wa kane tariki 10 Werurwe 2016, Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi Valentin Bagorikunda yahakanye ibi byobo ariko yemeza ko hari abantu batazwi aho baherereye.
Bagorikunda avuga ko icyobo rusange gishyinguyemo abantu ari kimwe kandi nacyo kikaba cyaragaragajwe n’abategetsi b’u Burundi mu minsi 10 ishize
Ati « Nyuma y’iperereza twakoze byagaragaye ko nta cyobo rusange gishyinguyemo abantu nk’uko imiryango imwe n’imwe itegamiye kuri yabitangaje »
Ku birebana n’abantu bishwe mu bitero byo kuya 11 Ukuboza 2015, Leta y’u Burundi yemera ko hapfuye abantu 79 nabo kandi bose ikavuga ko bari bitwaje intwaro banambaye gisirikare.
icyobo
Hamwe mu hatabwe abantu. Aha ni hafi ya Mpanda abo abaturage biboneye n’amaso yabo imirambo 15 yashyinguwemo

Ku rundi ruhande umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu FIDH (Fédération internationale des ligues des droits de l’homme) wo uvuga ko abishwe ari inshuro ebyiri z’abatangajwe na leta kandi abenshi bakaba ari abasivili.
Valentin Bagorikunda asobanura kuri aba bantu 79 bapfuye, yabwiye abanyamakuru ko abantu 58 batamenyekanye aho baturuka bashyinguwe muri mu marimbi Kanyosha na Mpanda naho abandi bashyikirizwa imiryango yabo iba ariyo ibashyingura.
Ubwo yabaraga iyi mibare, Bagorikunda yananiwe gusobanura indi mirambo 7 aho yajyanywe. Iyo mirambo ni iy’abanyururu 7 biciwe muri gereza bari bafungiwemo. Aba bakaba bari barafatiwe mpiri mu bitero byagabwe i Mujejuru.
Procureur Valentin avuga ko uburyo bishwe budasobanutse ariko ko abakekwaho kubica batangiye gukurikiranwa n’ubutabera aho umupolisi mukuru umwe wa Polisi na Majoro 1 mu gisirikare bari gukurikiranwa kuri iyi dosiye. Gusa akaba yirinze gutangaza amazina y’aba bagabo babiri bakurikiranywe
Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International wari umaze iminsi utangaje ko hari ibyobo byibura 6 byiciwemo abantu mu gihe ONU yo yemeje ibyo byobo ari 9.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *