Burundi: Umusirikare muto wivuganye umukuriye yakatiwe igifungo cy’imyaka 20

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Muyinga mu gihugu cy’u Burundi, ruherutse gukatira igifungo cy’imyaka 20 Caporal-chef wari ukurikiranweho kwica uwari umukuriye ufite ipeti rya major wari ugiye kumuta muri yombi.

Ibi bikaba byarabaye mu cyumweru gishize ku itariki 09 Werurwe, aho umucamanza Nshimirimana Déogratias yatangaje igifungo cy’imyaka 20 kuri uyu musirikare witwa Pierre Ntahomvukiye bakunda kwita Kadogo wahoze abarizwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mutakura giherereye mu Ntara ya cankuzo.

Yari akurikiranweho kuba mu ijoro ryo kuwa Gatatu, itariki 25 Mutarama 2017, yarishe Major Karashira Dieudonné nyuma yo guhangana hagati yabo ubwo uyu musirikare mukuru yageragezaga kwinjira mu cyumba cye agiye kumuta muri yombi nk’uko urubuga Agnews rwo mu Burundi dukesha iyi nkuru ruvuga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubwo yari mu rukiko, uyu musirikare wari ukurikiranweho ubwicanyi yemeye ko yishe ariko atabigambiriye. Yagize ati: “ Ntacyo nari nateguye kuri ibi ”.

Uyu rero iyi nkuru ikaba isoza ivuga ko yasimbutse igihano cy’igifungo cya burundu bitewe nuko ataruhije ubutabera kuva iperereza ryatangira kugeza urubanza rutangiye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *