Capt.Ngomirakiza Jean claude, wari umusirikare w’u Burundi, yakubiswe n’inkuba ku wa Kane tariki ya 8 Werurwe 2018, ahita apfa.
Capt.Ngomirakiza, inkuba yamukubitiye ku Mutumba, Bisiza, Zone ya Bumva muri Komini Bukinanyana, Intara ya Cibitoke. Akaba yari umuyobozi w’abasirikare mu Nkambi ya gisirikare ya 511.
Umuvugizi w’igipolisi, Pierre Nkurikiye, yatangaje ko uyu musirikare yakubiswe n’inkuba mu masaha ya saa kumi z’umugoroba, ahita apfa ako kanya.
Uyu musirikare yishwe n’inkuba, ubwo hagwaga imvura idasanzwe yari irimo umuyaga mwinshi n’inkuba, ngo byaba byaranasenye byinshi.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



